’Ubuhanuzi burasohoye’ ni imvugo abemeramana biyeguriye amadini bakunze gukoresha basanisha gahunda za leta n’ibyavugiwe mu gitabo kirimo Ibyahishuriwe Yohana, iki kikaba igitabo cya 66 muri Bibiliya Yera.

Bamwe babyita imyemerere, abandi bakabyita imyumvire mibi, bamwe bagashinja abayobozi b’amatorero kubiba inyuma, abandi bakavuga ko ari imyumvire y’abayoboke ku giti cyabo.

Iyi myemerere usanga ari umwihariko w’idini rimwe rimwe, aho usanga n’ubwo bamwe baterura, baba badashyigikiye gahunda y(z)a leta (z)iba zashyizweho ku neza y’abaturage. Ibituma ubuzima bw’abaturage buba bwiza, nta kabuza na byo biba byiza, bityo bikaba bikwiye kugera ku baturage bose, nta n’umwe usigaye bitewe n’idini.

Ntabwo nibuka igitabo bivugwamo muri Bibiliya ndetse n’umurongo, ariko ivuga ko ugandukira abayobozi, nta kabuza aba agandukiye Imana. Ariko na none, nta wahakanya aba bantu byuzuye kuko ahanini icyo bavuga bitabaza igitabo n’umurongo wo muri Bibiliya, bikaba bishoboka ko byaba ari ukwitiranya ibintu cyangwa se ibyo bavuga bikaba ari ukuri. Gusa imyemerere ndetse na gahunda za leta bishobora gukurura amakimbirane bigoranye kugira ngo azarangire kuko barahira kudatandukira ibyo bemera, leta na yo yabona bibangamiye umujyo igenderaho, ikabona ko byanga byakunda, bigomba kubaho.

Hari ingero za gahunda zitagiye zivugwaho rumwe bitewe n’imyemerere gusa byarangiye abenshi bashoboye kubyumva n’ubwo hakiri intambwe zisigaye:

Gahunda yo kuboneza urubyaro: Iyi gahunda yagiyeho kubera ko byari bimaze kugaragara ko umubare w’abatuye igihugu uri kwiyongera cyane, kandi bigaragara ko impamvu nyamukuru ari umubare munini w’abavuka, bigaragara ko abenshi babyaye aba bana badashoboye kubarera. Ni muri urwo rwego rero kuboneza urubyaro byaje kugira ngo ababyeyi bamenye ko bagomba kubyara abo bafitiye ubushobozi bwo kugaburira, kwambika, kubarihira ishuri ndetse n’ibindi byangombwa bakenera mu buzima bwabo. Kugeza ubu hari uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo gukoresha agakingirizo, ibinini, agapira ndetse n’uburyo bwo gukata umuyoboro w’intanga ku mugabo.

Imyumvire: Ubu buryo cyane cyane ibinini, abenshi babifata nk’ubwicanyi kuko bivugwa ko yica urusoro (umwana utaraba we) ruri mu nda. Iya kabiri, abanyedini bavuga ko Imana itegeka abantu kubyara bakororoka, bakuzuza isi urubyaro ariko umuntu akibaza niba icyashimisha ari ukubyara abana bakajya kwirirwa basabiriza ku mihanda. Iya gatatu, hari abagira impungenge zo kubyara bake, mu gihe bacuze bagapfusha, bityo impamvu yo kubyara benshi ari uburyo bwakwitwa nk’ubwiteganyirize mu gihe habaye ikibazo nk’iki.

Amakarita akoreshwa mu kugura ndetse n’ingendo: Amakarita akoreshwa mu kugura ibiribwa cyangwa ibikoresha bikenerwa mu ngo cyangwa mu bigo bitandukanye harimo na za ‘ATM Cards’ hiyongeyeho ay’ingendo azwi nka ‘Tap & Go’, hari abayagereranya n’ubuhanuzi bwagiye buvugwa muri cya gitabo cy’Ibyahishuwe, nyamara byaje ari ukugira ngo bigabanye igihe byatwaraga kugira ngo umuntu abone bene izi serivisi. Ibi by’amakarita byiyongera ku bindi byagiye bivugwa byo gukoresha ifaranga rimwe ku rwego mpuzamahanga, bamwe bati: “Ahaaa! Mu bimenyetso twavuze, hasigaye kimwe gusa.”

Iyi myumvire/myemerere yageze no muri gahunda ya Gerayo Amahoro:
Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwitwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gusigasira ubuzima bw’abakora ingendo zo mu muhanda, hirindwa impanuka kuko ziri mu biteza imfu nyinshi hano ku isi. Iyi gahunda iri gukorwa ku bufatanye na buri wese, amadini n’amatorero na yo yabaye umufatanyabikorwa. Muri aya matorero, yahunda yatangiriye muri Kiliziya Gatulika, ikomereza no mu yandi arimo EAR ndetse na ADEPR, harakurikiraho Isilamu uyu munsi tariki ya 31 Mutarama, iry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 rizaurikireho tariki ya 8 Gashyantare 2020. N’ubwo bitavuzwe mu buryo bweruye, abenshi bagiye batungurwa no kubona polisi mu mpuzankano yayo igera imbere mu rusengero, igatanga ubutumwa bugamije kubungabunga ubuzima bw’abagenzi. Ntabwo byari bisanzwe, umugani wa wa munyamakuru, ‘ikijyanye Afande kuri alitari kirahangayikishije’. Polisi y’igihugu yashimiwe kugeza ubu butumwa mu matorero gusa rwa ruhande rusanisha ibiriho n’ubuhanuzi busohoye rwakomeje kugaragara. Ikibazo abantu nk’aba bafite ngo ni ukubona polisi uri alitari cyangwa ku ruhimbi mu mpuzakano y’akazi, hirengagijwe akamaro k’ubutumwa ahajyanye.

Ibyo ari byo byose Imana yanga ikibi igakunda icyiza ni yo mpamvu n’umwana w’umuntu akwiriye kuzibukira ikibi ahubwo agashaka uburyo agera ku cyiza. Nta mpamvu yo gusubiza inyuma igifite ingaruka nziza ku buzima bw’abaturage, kuko kubaho neza kwabo bigira ingaruka no kuri bagenzi babo. Inzego za leta zikwiriye kwegera abantu nk’aba batsimbaraye kuri iyi myemerere, zikabasobanurira neza intego za gahunda iriho babifashijwemo n’abayobozi b’amatorero basengeramo. Byamaze kugaragara ko aba bashumba (padiri, musenyeri na ba pasiteri) batabigizemo uruhare n’ubundi nta cyo byageraho kuko bo amajwi yabo hari ubwo yumvikana cyane mu matwi y’abayoboke y’amatorero yabo. Ku kijyanye n’ubuhanuzi, nta wamenya niba bujyanye n’ibyo gusa ububasha dufite nk’abantu ntabwo bwatuma dusobanukirwa ibyabwo, ari yo mpamvu hari ababigereranya nko kwikanga ubusa cyangwa ‘kwihutisha ubuhanuzi’. Dukomeze dusenge kandi twubahirize gahunda za leta nk’uko Imana ibidusaba, mu gihe bitabangamira imyemerere yacu.

source:Bwiza.com