Nyamukuru
Ubuhanuzi :Umwami mushya mu Bwongereza ,Umutegetsi ukomeye mu Burasirazuba n’ibigiye kuba muri Amerika

Ubuhanuzi bukubiye mu mizingo ibiri b’ibitabo bya Michel de Nostredame uzwi nka Nostradamus mu cyiswe ‘The Complete Prophecy for The Future n’icyiswe ‘Prophecy of Nostradamus ‘ ndetse n’ubw’Umunya-Brigaliyakazi Baba Vanga , bugaruka ku rupfu rw’Umwamikazi w’u Bwongereza ,Umwami uzamusimbura ndetse n’umutegetsi ukomeye ugiye kwaduka mu Burasirazuba bw’Isi akazakundwa cyane.
Muri iyi nkuru nka Rwandatribune tugiye kubagezaho bumwe mu buhanuze bwa Nostradamus bivugwa ko yahanuye kuri uyu mwaka wa 2023, tugaruke no ku buhanuzi bw’Umunya-Brigaliakazi wahumye mu buryo budasobanutse kubera inkuba ,Baba Vanga benshi bizera ko burimo ukuri runaka nawe hari ibyo yavuze kuri uyu mwaka aho yemeza ko kubera ibura ry’ibiribwa abantu bazarya abandi.
Mu mutumba w’Igitabo Nostradamus yise ‘The Complete Prophecy for the Future’ niho harimo urupfu rw’Umwamikazi w’u Bwongera aho yemeje ko rwari kubanzirizwa no gushwanyagurika k’umuryango w’u Bwami ugasa naho utatanye kandi byarabaye.
Muri iki gitabo Nastradamus yemeje ko Umwamikazi azatanga mu 2022 nta gushidikanya, ikindi kandi kivuga ko Umwami uzamusimbura , Charles wa Gatatu ariwe uriho ubu atazishimirwa na Rubanda ndetse bazamwigumuraho kandi na rubanda rugatandukana n’ubwami ndetse ko azasimburwa gusa ugomba kumusimbura nawe ntabwo azabyemera kuko n’abaturage b’u Bwongereza batazamucira akari urutega ahubwo ko umuntu usa naho yaciriwe kure cyane hakurya iyo mu birwa niwe uzaza yime Ingomba kandi iganze mu Bwami bw’u Bwongereza kandi abaturage bongere kunga ubumwe.
Uyu muntu uzima Ingoma usa n’uwaciwe ngo nta muntu n’umwe watekereza ko byabaho , nubwo izina rye ritari mu buhanuzi , abasesengura bavuga ko nta gushidikanya uyu muntu ari Prince Harry utakibariza mu Bwami bw’u Bwongereza usa n’uwaciwe aho aherutse gushyira hanze igitabo agaruka ku buryo yakubiswe na Mukuru we Prince William no kutavuga rumwe hagati y’abagore babo byaje gutuma ava mu muryango w’I Bwami.
Mu cyiswe ‘Prophecy Of Nostradamus , uyu muhanuzi avuga ko mu Burasizuba bw’Isi (Ubushinwa, Ubuyapani, u Buhinde, Ukraine n’u Burusiya) hazaduka umutegetsi , uzaba igikomerezwa , ubutegetsi bwe buzunga amahanga yari yaritatanyije kandi buzaba ntamakemwa ,azakundwa n’abantu bose , azazana amahoro ku Isi kandi azategeka igihe kirekire cyiganjemo uburumbuke (Biri mu gika cya 8 Uhereye ku mukarago wa 23 w’ubuhanuzi bwe ).
Muri ibi bice rero ngo niho hazaduka umutegetsi uzazana amahoro mu Isi kandi agakundwa na benshi nyuma y’ibihe bibi kandi bikazaba muri uyu mwaka wa 2023.
Muri uyu mwaka wa 2023 kandi hazagaragara akaduruvayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe no kwangirika k’ubuzima muri rusange kubera ikiguzi cyabwo gihenze aho bizabyara akavuyo bigashyirwa ku mutwe w’ubutegetsi buriho.
Imyaka 500 igiye gushira , uyu mugabo ashyize hanze imizingo y’ibitabo byinshi harimo ibyo twavuze haruguru, niwe muhanuzi bemeza ko ibyo yavuze atigeze yibeshya na gato, ni we muhanuzi bavuga ko yaba yarahanuye ibizaba hafi ya buri mwaka uhereye mu gihe yatangiriye kubikoreraho.
Nostradamus yahanuye Impinduramatwara zo mu Bufaransa, ivuka rya Leta Zunze ubumwe za Amerika,intambara z’Abongereza n’Abafaransa muri Amerika mu myaka 100, Intambara ya mbere n’iya Kabiri y’Isi, ivuka ry’ibihangange nka Adolfe Hitler, akaga k’inzara mu Bushinwa yahitanye abarenga Miliyoni 57 , ibitero by’iya 11 Nzeri muri Amerika , yarahanuye agera naho avuga amazina y’umuntu nka Nicolas Salkozzy wategetse Ubufaransa.
