Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Al Jaziraa ,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Serguei Lavrov yatangaje ko Isi iri ku mbarutso y’intambara ya 3 yayo nyuma y’izabaye mu 1914-1918 na 1939-1945.
Yagize ati:” Intambara ya Gatatu y’isi benshi bakomeje gushidikanyaho biragaragara ko ishoboka rwose, hakoreshwa intwaro z’uburozi n’iza Kirimbuzi, Intambara izaba irimo ubunararibonye bwose bw’intambara ishobora kuzatera ingaruka ku kiremwamuntu kubera intwaro z’ubumarozi n’iza kirimbuzi zishobora kwifashishwa n’impande zihanganye .”
Serguei Lavrov akomeza avuga ko ibi biri guterwa nicyo yise ubushotoranyi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’uburengerazuba bigize umuryango wa NATO. Serguei Lavrov avuga bino bihugu bikomeje kwenyegeza umuriro kuko bikomeje kohereza intwaro za rutura muri Ukraine. Yatanze urugero rwaho ku munsi wa 62 w’intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya Leta Zunze Ubumwe Z’amerika zateranyije ibihugu bigera kuri 40 kugirango bibashe guha Ukraine intwaro zikomeye zo guhangana n’Uburusiya ibintu we avuga ko bikomeje gutera amakenga igihugu cye.
Minsitiri Lavrov avuga ko ibi bigaragaza ko umuryango wa Nato wamaze kwinjira mu ntambara n ‘Uburusiya ikoresheje igihugu cya Ukraine ariko ko uburusiya bwiteguye guhangana nabo kugeza intego zabwo zigezweho muri Ukraine.
HATEGEKIMANA Claude