Igihugu cy’Uburisiya kihimuye kuri Ukraine nyuma y’ibitero bya misire byarashwe n’Ingabo za Ukraine zikoresheje intwaro zirasa mu ntera ndende zizwi nka”HIMARS’ bahawe na USA, kigahitana abasirikare b’Uburusiya ubu maze kuva kuri 63 bakagera kuri 89 nk’uko byemejwe na Minisiteri y’ingabo y’Ubusiya.
Mu kwihimura, Uburusiya buvuga ko ku mugoroba wejo tariki ya 3 Mutarama 2023, bwarashe ku nyubako ingabo za Ukraine zari zarahinduye ibirindiro zanakoreragamo imyitozo ngororamubiri iherereye mu gace ka Druzhkovka muri DNR .
Hafi y’iyi nyubako kandi ,ngo hari ububiko bw’intwaro Ukraine yohererejwe na OTAN irangajwe imbere na USA hamwe n’Abasirikare ba OTAN bashinzwe guha imyitozo ingabo za Ukraine.
Minisiteri y’ingabo mu Burusiya, yongeyeho ko icyo gitero, cyahitanye abasirikare ba Ukraine barenga 100 kinagiza
Imbunda zirasa mu ntera ndende zo mu bwoko bwa “Himars” 2 na Missile zazo Ukraine yahawe na USA.
Iragira iti:”Uburusiya bwarashe ku nyubako iherereye mu gace ka Druzhkovka yakorerwagamo imyitozo ngorora mubiri n’Ingabo za Ukraine hagwa abasirikare ba Ukraine bagera ku 120. Twanabashije kandi kwangiza Intarwo zo mu bwoko bwa “HIMARS” zigera kuri 2 na misile zazo, imodoka z’intambara zo mu bwoko bwa RM-70MLRS zaturutse muri Repubuluka ya Tcheque zigera kuri 4. na bombe zigera kuri 800 ziraswa na za Lance Lokete ”
Uburusiya bwongeye ho ko ibi byakozwe mu rwego rwo kwihimura ndetse ko ibikomeye biri imbere.