Ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryongeye gutangaza ko ubushita buturuka ku nkende MPOX ari icyorezo gihangayikishije isi yose.
Ni nyuma y’uko icyo cyorezo cyagaragaye bwa mbere muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo gitangiye gukwira hirya no hino mu bihugu bituranye.
Inama y’ikitaraganya yateranye kuwa gatatu w’iki cyumweru ihujwe no kuganira n’umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku byerekeye niba iyi ndwara ishobora gufatwa nk’ikibazo gikomeye kandi cyihutirwa ku rwego mpuzamahanga.
- Kwamamaza -
Indwara OMS yemeje nk’iziri kuri uru rwego rwa mbere zifatwa nk’izigomba kwitabwaho bwa mbere mu byerekeye ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, inkunga y’amafaranga abigenewe, ndetse n’ingamba zihamye zerekeye kuvura no kurinda ikwirakwira ryazo.
Ikigo Nyafuruka gishinzwe gukurikirana ibiza no kubikumira ‘Africa CDC’ na cyo cyaherukaga gutangaza ko iyi ndwara iteye impungenge ndetse gisaba inzego z’ubuzima gufata ingamba zikomeye.
Habarurwa abarenga ibihumbi 38 banduye iyi ndwara, ndetse abarenga ibihumbi 15 ni abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’Igihugu cyibasiwe cyane, aho abarenga 450 biganjemo abana bahitanywe n’iyi ndwara.
- Kwamamaza -
Iyi ndwara yamaze kugaragara mu Bihugu byo ku Mugabane wa afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, U Burundi, Kenya, na repubulika ya Centrafrique.
Kuwa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane basanganywe iyi ndwara, ariko ko babiri basezerewe nyuma yo gukira, mu gihe abandi babiri bakiri kuvurwa.
Rwandatribune.com