inkuruyumunsi
UBUTASI: Ibihano bishya ku Bacancuro bitabajwe na Tshisekedi ushobora kwisanga ku rutonde

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufatira ibihano bishya umutwe w’Abacancuro b’Abarusiya wa Wagner ,ufite abarwanyi mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bagiye gufasha ingabo z’iki gihugu kurwanya umutwe wa M23.
Perezidansi ya Amerika (White House ) yatangaje ko uretse uyu mutwe ngo n’abawushyigikiye nabo bagiye gufatirwa ibihano ndetse ko uyu mutwe ugiye kwitwa ‘Ishyirahamwe ry’inkozi z’ibibi ndengamipaka.
Ibi byashimangiwe n’Umuvugizi w’urwego rw’Umutekano wa Amerika , John Kirby mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, aho yashimangiye ko uyu mutwe ukora amahano muri Ukraine ndetse n’ahandi ku Isi ufite abarwanyi.
John Kirby yemeje ko 80% y’abarwanyi b’abacancuro ba Wagner bavanwa mu magereza bityo ko kuba Amerika iwuhaye iri zina rishya bizayishoboza kuwufatira ibihano bikakaye kurushaho ku bw’ibyo wakoreye muri Syria,Libya,Centraffrique n’ahandi.
Yakomeje avuga ko uyu mutwe usigaye uhangana n’ingabo z’ibihugu bitandukanye igaruka no mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Burusiya n’umuherwe Yevgeny Prigozhin washinze Wagner , akaba n’inshuti itavugwaho rumwe ya Perezida Valdimir Putin
Kirby avuga ko inzego z’ubutasi za Amerika zifite amafoto agaragaza Gari ya Moshi zinjira muri Koreya ya Ruguru aho bivugwa ko zapakiye ibisasu bya roketi na misile by’ingabo zirwanira ku butaka nyuma bigakoreshwa n’abacancuro ba Wagner.
Ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tumenye ,duce intege ndetse dushyire ku mugaragaro kandi twihanangirize abo bose bafasha Wagner.”
Amerika yemera ko kuvana intwaro muri Korea ya Ruguru ari ukurenga ku ngingo z’ibihano z’urwego rwa ONU rushinzwe umutekano ndetse ko ayo makuru y’iperereza ubu yarahawe abo muri urwo rwego bashinzwe ibihano kuri Korea ya Ruguru.
Ati“Twiteze ko [Wagner] izakomeza kubona intwaro zo muri Korea ya Ruguru’’
‘’Birumvikana ko twamagana ibikorwa bya Korea ya Ruguru kandi dusaba Korea ya Ruguru guhagarika guha izi ntwaro Wagner ubwo nyine kandi tugiye kurushaho gufatira ibihano uwo mutwe ubwawo.”
Prigozhin washinze Wagner yasabwe kugira icyo avuga ko bihano yafatiwe na Amerika n’ibyatangajwe n’ubutasi ariko ntihagira icyo abivugaho nk’uko bitangazwa n’Ibitro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Abanyamerika batekereza ko intwaro zo muri Korea ya ruguru nta ngaruka zagize cyane ku rugamba muri Ukraine, aho abarwanyi ba Wagner 50.000 bagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’Uburusiya byo kugerageza kwigarurira Umujyi wa Bakhmut mu Majyaruguru ya Ukraine.
Aha ingabo za Ukraine zivuga ko abarwanyi ba Wagner bahatakarije cyane nyuma yo guhatirwa kugumya bigira imbere mu karere kagaragara kandi barimo bararaswa.
Muri Nzeri ,2020, Wagner yarafatiwe ibindi bihano na Amerika inyuma y’uko abategetsi bavuze ko ikoreshwa kugira ifashe Prigozhin wayishinze kwigwizaho imitungo abicishije mu mabuye y’agaciro acukurwa muri Sudani y’Epfo na Centrafrique.
Abategetsi ba Amerika bavuga ko Prigozhin ashobora kuba yarashoye ingabo ze ku rugamba rwa Bakhmut kugira agenzure ahacukurwa umunyu na gypsum/gypse muri ako karere.
Umutwe wa Wagner ufite abacancuro 100 bitabajwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Felix Tshisekedi aho bamaze kugera muri iki gihugu, hari amakuru avuga ko uku kwezi turimo kuzarangira hamaze kuza abacancuro 300.
Leta ya Kinshasa iherutse guhakana ibyo kwitabaza aba bacancuro mu rugamba rwo kurwanya M23 , ivuga ko ari abarimu baje kongerera ubumenyi ingabo za FARDC, gusa umutwe wa M23 wo washimangiye ko aba bancacuro batangiye kuwuwanya ndetse ushyira hanze amafoto yabo wivuganye.

Abacancuro ba Wagner bagaragaye mu Mujyi wa Goma bambariye urugamba
Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame ubwo yavugaga ku bacancuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner bahawe ikiraka na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo bazanafasha iki gihugu gutera u Rwanda nk’uko byakunze kumvikana mu majwi ya Perezida wacyo Tshisekedi , yagize aati “Nujya wumva ko ikibazo kirambirije ku bacancuro ujye umenya ko kabaye. Nibiza rero kuri twe guhangana n’abacancuro, twebwe rwose dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana n’abacancuro.
Abacancuro ni abantu b’imburamumaro udashobora gutegeraho amakiriro. Rero Ibihugu birambirije ku bacancuro mujye mumenya ko muri mu kangaratete.”
Avuga ko mbere na mbere iki Gihugu cyari gisanzwe kiri mu bibazo noneho hakiyongeraho no kuzana abacancuro “ikibazo kikuba inshuro nyinshi cyane, bikaba bibi kurushaho aho kuba byiza.”

Mu mirambo 85 y’abo ku ruhande rwa FARDC M23 iherutse kwivugana basanzemo uw’umuzungu
Amakuru avuga ko aba Bacancuro ba Wagner bacumbikiwe muri imwe muri Hoteli ziri mu Mujyi wa Goma aho barindiwe umutekano mu buryo bukomeye n’Abajepe ba Perezida Tshisekedi.
