Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022 Ibiro bya Miniitiriri w’Intebe wa Uganda byatangaje ko abantu barenga 200 aribo bamaze kwicwa n’inzara mu ntara ya Karamoja iri ku rubibi hagati ya Sudani y’Amajyepfo na Kenya ikaba Ivugwamo inzara ikabije.
Faith Nakut, Umudepite uhagarariye iyo ntara, nawe yemeje ko abarenga 200 bamaze kwicwa n’inzara ariko ko hari n’abandi bashobora kwiyongera vuba aha bitewe n’uko bamerewe nabi cyane.
Yakomeje avuga ko kugeza ku itariki ya 8 Nyakanga 2022 abantu bagera kuri 46 muri Komine ya Npak bapfuye bazize inzara, , naho abandi 189 bapfuye bazize inzara akaba ari abo muri komine ya Kaabong ,mu gihe hari abandi bo mu zindi komine ebyiri nabo bapfuye bazize inzara ariko ntiyatanga umubare wabo.
- Kwamamaza -
Impamvu nyamukuru y’iyi nzara ngo ni izuba ryinshi ryavuye muri uyu mwaka rigatuma imyaka irumba hakiyongeraho ko mu mwaka ushize aka gace kibasiwe n’imyuzure ivanze n’Inkangu.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda byanavuze ko mu gushaka umuti w’iki kibazo bagiye gutangira kohereza toni zigera kuri 200 z’imfanyo z’ibiribwa yihutirwa mu rwego rwo kugoboka abaturage bibasiwe n’inzara ariko ko nyuma y’iki gikorwa, Leta ya Uganda izanatanga miriyoni 36 z’Amadorali yo kugura ibiribwa byo gufasha abaturage bari mu duce inzara yibasiye . Ibi biribwa ngo bikaba bishobora gufasha abo baturage mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.
Hategekimana Claude