Mu mahangaNyamukuruPolitike

Uganda: Imigeri n’ikofe byavuzaga ubuhuha mu nteko ishinga amategeko umudepite umwe ajyanwa mu bitaro

Abadepite barwanye umwe ajyanwa mu bitaro

Umudepite uhagarariye agace ka Aruu, Odonga Otto yajyanwe mu bitaro bya Nakasero ku wa Kane w’iki cyumweru nyuma yo gukubitwa ikofe na mugenzi we, Anthony Akol uhagarariye agace ka Kilak.

Aba badepite barwaniye mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ku byavuzwe ko Depite Otto yari mu barimo kugumura abashyigikiye mugenzi we Akol ngo ntibazamutore kuko yagize uruhare mu gutuma bagurisha ubutaka bwa Leta mu Gace ka Amuru.

Aba nk’uko Daily Monitor ibitangaza, barwanye ubwo Akol yari aherekeje abamushyigikiye bari bamusuye ku nteko ishinga amategeko.

Abari aho bavuga ko Akol yanigaguye Otto ari nako amubaza impamvu amwangisha rubanda ngo ntiruzamutore. Depite Otto bivugwa ko atigeze ahakana ibyo aregwa, bituma barwana nyuma bakizwa na Depite wa Gulu, Lyandro Komakech.

Depite Okin PP Ojara, uhagarariye abadepite bo mu gace ka Acholi, avuga ko bazicara bakunga aba bagabo bombi.

Iyi si inshuro ya mbere abadepite bo muri Uganda barwana. Mu 2017, Depite w’agace ka Ayivu, Bernard Atiku yarwanye na nyakwigendera Depite, Ibrahim Abiriga bapfa ibitutsi.

Ubwo hasuzumwaga gukura imyaka umukuru w’igihugu atemerewe kurenza ngo yiyamamaze kandi nabwo imirwano yaradutse, induru ziravuga hagati y’abari babishyigikiye n’ababirwanyaga.

Ndacyayisenga Jerome

Soma Inkuru

Igitekerezo Kimwe

  1. Mwatamutse, umuntu uwariwe wese yakwibaza uburyo nkabo badepite baba bageze munteko. Nyamara nubwo barushsho kutwitarura( kujya kureyacu) haribyinshi bakabaye batwigiraho rero nibareke umujinya wishyari ahubwo bahire ishyaka batwegere bazatwigiraho byinshi. Ndongera nkibaza nyuma yigipfunsi munteko birangira bite. Cyokora koko ngo agahugu numuco wako.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close