Mu mahangaNyamukuruUmutekano

Uganda: Umunyarwanda Rutarindwa yatawe muri yombi na CMI

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda arimo gucicikana kuri Twitter aravuga ko Umunyarwanda, Ronald Rutarindwa, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI).

Nk’uko aya makuru yagiye ahagaragara avuga, Rutarindwa ni umucangamutungo w’umwuga akaba n’umunyamuryango w’Ikigo cy’abacungamutungo ba Leta bemewe (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda (ICPAR).

Biravugwa ko yatawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize, tariki 21 Werurwe asanzwe ahantu bacuruza agakawa hitwa Cafe Javas, haherereye mu isoko rigezweho rya Shoprite Lugogo Mall riherereye muri Kampala.

#BreakingNews #Uganda
Ronald Mutarindwa was arrested on Saturday, 21 March 2020 at Cafe Javas at Shoprite Lugogo Mall in Kampala while taking coffee. Taken away in Toyota UAF500P
He is being detained by #CMI, who confirmed.
Despite #Luanda MOU, Uganda keeps arresting #Rwanda-ns pic.twitter.com/wpP29lld3e

— Albert Rudatsimburwa

Inzego z’umutekano za Uganda ntacyo ziratangaza kuri iki kibazo ndetse n’u Rwanda ntacyo rurabivugaho. Ikizwi n’uko CMI yakunze guta muri yombi Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’abahagenda rubita intasi z’u Rwanda.

Ni ibirego Abanyarwanda bagiye bahakana ndetse u Rwanda rusaba ko umuturage warwo ufashwe yazajya ashyikirizwa ubutabera niba hari ibyo aregwa. Benshi mu Banyarwanda bagiya bafatwa, bagakorerwa iyicarubozo, bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagacuzwa ibyabo.

Iki ni ikibazo kiri mu byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba kuva mu myaka ibiri ishize kugeza n’aho u Rwanda mu byiswe kugira inama abaturage barwo, ko batajya muri Uganda. Ibi biraba mu gihe ibihugu byombi bikiri mu biganiro harebwa uko umubano wanozwa.

Nta gitangaza kuba CMI yongeye gushimuta abandi banyarwanda kuko abakurikiranira hafi politiki y’u Bugande bavuga ko Perezida Museveni yagiranye igihango n’abarwanya Leta y’u  Rwanda gikomeye kuburyo atazabashya kugisenya,muri bimwe mu bihamya batangan’ukuntu BishopDeo Nyirigira na Gedeon Rugali birirwa basimburana ubudatuza mu biro bikuru by’ubutasi CMI ari nako basheta abanyarwanda.

Gen.Bgde Abel Kandiho Umuyobozi wa CMI

Mwizerwa Ally

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close