Mu mwaka wa 1972, perezida Gregoire Kayibanda yashatse kongera kuyobora ibyamusigaga, maze ateranya inshuti ze magara ngo bashyireho umugambi wo guhohotera no kwica Abatutsi.
Bashyizeho gahunda yo kwirukana Abatutsi mu mashuri mato n’amakuru, mu bigo bya Leta, ibishamikiye kuri Leta n’iby’abikorera. Bavugaga ko ari ukurangiza ibitarakozwe na Revorisiyo ya 1959 intero yaje no gusubirwamo n’impuzamugambi za CDR mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugira ngo buzuze uwo mugambi, Kayibanda n’inshuti ze bashyizeho komite bitaga “ngarukiragihugu” abari bagize izo komite bakaba bari abarwanashyaka ba MDR-Parmehutu barimo abakozi ba Leta, abashinzwe iperereza n’abakuru b’ingabo naho ba Perefe bakaba bari bazikuriye ku rwego rwa perefegitura .
Imvururu zari zabaye i Burundi, zari zatangiye ku wa 29 Mata 1972 zabaye urwiyenzo n’urwitwazo ngo Kayibanda n’ishyaka rye MDR-Parmehutu bagere kuri uwo mugambi mubisha wo kwibasira Abatutsi.
Iyicwa ry’Abatutsi ryo mu 1973 ryarateguwe rishyirwa ku murongo na Guverinoma ya MDR-Parmehutu yari iyobowe na Perezida Gregoire Kayibanda. Ibimenyetso bibyerekana ni byinshi ariko ibyingenzi n’ibi bikurikira:
-Kumanika amazina y’Abatutsi batifuzwaga byabaye ku matariki amwe . tariki ya 26 na 27 Gashyantare 1973
-Uburyo bwo kubirukana bwakorwaga kimwe hose
-Nta Perefegitura yasigaye kandi hose Abatutsi barameneshejwe
-Nta mutegetsi wo muri Guverinoma ya Kayibanda n’umwe warwanyije iyo migirire mibi. Bose baricecekeye.
Impamvu yatanzwe n’iyo Auverinoma y’Abaparimehutu n’abayishigikiye, yari uko ngo Abahutu batari bagishoboye kwihanganira kuba bacye mu mashuri, ibigo bya leta, ibishamikiye kuri Leta n’ibyikorera ngo kandi ari bo bagize umubare munini w’abaturage.
Ambasederi w’u Rwanda mu Bubiligi mu 1972 yavuze imvugo yuzuyemo ikinyoma, urwango no kwibasira Abatutsi. Yagize ati “imyaka irenze icumi Abahutu barakoze revorisiyo, ariko Abatusi bakomeje kuba benshi mu myanya imwe y’ubuyobozi. Muri Kaminuza 65% z’abanyeshuri Abatutsi. Mu nzego za Leta, abakozi bakuru hafi yabose ni Abatutsi. Mu Rukiko rw’Ikirenga ku Bacamanza batanu barugize, batatu ni Abatutsi. Abenshi mu bapadiri ni Abatutsi. Ibyo byose birerekana ko Guverinoma itigeze ikora politiki yo kurwanya Abatutsi.”
Ariko rero ubushakashati bwakozwe na Minisiteri y’Amashuri makuru n’ayisumbuye, bwerekanye ko abanyeshuri b’Ababatutsi bavuye kuri 36,3% mu 1962-1963 bakagera kuri 11% mu 1972-1973 .
Iyo mibare yagaragazwaga na MDR-Parmehutu ntiyariyo nta n’aho yari ihuriye n’ukuri, ikinyoma cyari imwe mu ntwaro z’iyo leta ya Kayibanda n’abayishigikiye. Bwari uburyo iyo Guverinoma y’Abaparimehutu yakoreshaga mu kubiba amacakuri no kwangisha abandi abenegihugu b’Abatutsi.
Ku ruhande rw’abasirikare Gen Maj Habyarimana wari ukuriye inzego hafi ya zose z’umutekano (umugaba w’ingabo, Minisitiri w’ingabo akaba n’umukuru wa Polisi) n’abandi basirikare bakuru bari bafatanyije bari bazi ibyo bikorwa byose by’urugomo byakorerwaga Abatutsi kandi iyo batabyemera ntibyari gukorwa ariko na bo barabirebeye, ahubwo abo basirikare bayobora igikorwa cyo kwirukana Abatutsi bamaze guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda.
Gusa kuva mu 1973, Perezida Kayibanda ntacyo yari akiyobora. Yazize irondakarere n’amacakubiri byari muri Parmehutu, ndetse no kwirukana Abatutsi ntibyashoboye kumukiza.
Usibye kwibasira Abatutsi, ubutegetsi bwa MDR-Parmehutu bwari bumaze kunanirwa kubera amacakubiri yari aburimo. Parmehutu yasaga n’ifite impumu. Mu byukuri ntawayivanyeho uhubwo byabaye nko gusarura imbuto yaboze.
N’ubwo hari abakunda guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko itateguwe ahubwo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal, ariko ibikorwa byose by’urugomo n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ku ngoma y’abaparimehutu bigaragaza neza uburyo Abatutsi batangiye kwicwa no gutotezwa guhera mu myaka ya 1959 Byanakomeje gukura bikaza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM