Ishimwe Josh Umuririmbyi wahuje umuziki usingiza Imana n’injyana gakondo yishimiwe na benshi mu gitaramo cye yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa”,.Muri icyo gitaramo yaherewemo na Mama we umubyara impano ndetse n’abandi bamufashije kwiyubaka mu muziki.
Cyari igitaramo cyahuruje imbaga y’abakirisito b’amatorero atandukanye bahuriye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 20 Kanama 2023.
Josh Ishimwe wari uherekejwe n’abaririmbyi barimo Peace Hoziana yataramiye imbere y’abarimo Massamba Intore, Bishop Masengo, Gaby Kamazi, Papy Clever n’umugore we Dorcas, Aline Gahongayire, Benimana Ramadhan wamamaye nka’ Bamenya’, Dominic Ashimwe, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, Fleury Legend, Emmy Vox, Victor Rukotana n’abandi.
- Kwamamaza -
Muri iki gitaramo Josh Ishimwe yari yiyambaje Alarm Ministries yatangije iki gitaramo ikurikirwa na Korali Christus Reignat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, Alexis Dusabe waje atunguranye na Yvan Ngenzi bakoze iyo bwabaga binjiza abitabiriye mu mwuka wo guhimbaza Imana banacinya akadiho.
Ni igitaramo wabonaga ko buri wese yageragezaga kubyina bya Kinyarwanda ajyanisha n’indirimbo itewe utabimenyereye akarebera kuri bagenzi be ari na ko basingiza Imana.
Josh Ishimwe wari utegerejwe na benshi mbere y’uko agera ku rubyiniro abakunzi b’ibihangano bye bahagurukiye hejuru bavuza impundu abandi bakoma amashyi mu gihe cy’iminota isaga 20 bamaze bakimutegereje.
- Kwamamaza -
Uyu muririmbyi watangiye muzika ku buryo bw’umwuga mu 2020 yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo “Rumuri rutazima” ya Padiri Théodose Mwitegere aserukana intore n’ababyinnyi babyina bya kinyarwanda mu mbyino zinyura benshi mu bakunda umuco nyarwanda.
Umutima w’amashimwe kuri Josh Ishimwe
Imbere y’umubyeyi we, Josh Ishimwe yapfukamye ashimira abantu bose baje kumushyigikira muri iki gitaramo yakabirijemo inzoze ze.
Nyuma y’indirimbo eshatu uyu muririmbyi yavuze ko yatunguwe no kubona imbaga y’abakirisito bari baje kumushyigikira yapfukamye hasi arabashimira ndetse ashimira Imana ikomeje kumushoboza.
Ati “Ibi bintu binkoze ku mutima, icyubahuro ni icy’Imana kuba mbonye abantu bangana gutya,ntabwo ari ibintu natekerezaga, izi ni inzozi zanjye ziri gusohora.”
“Ndashima Mama wanjye, amfite ndi umwana. Ndashima Imana ko yamfashije ku myaka yanjye itari myinshi none ndi kuba umugabo ntabwo natekerezaga ibintu nkibi, ndashima Imana ku babyeyi baje gushyigikira umuhungu muto nkuyu.”
- Kwamamaza -
Josh Ishimwe yahaye impano umubyeyi ndetse ayitura ababyeyi muri rusange
Josh Ishimwe yagarutse ku rubyiniro yongera gutaramira abakunzi b’umuziki we gusa mbere y’uko asoza iki gitaramo yafashe umwanya agenera impano umubyeyi we ndetse n’abamufashije kugitegura.Uyu muririmbyi yabanje guhamaragara umubyeyi we amuha impano yamuteguriye.
“Mama impano ni iyawe kandi ndagukunda cyane, kandi impano ihagarariye namwe babyeyi mwese muri hano murera neza; vuba cyane namwe Imana izabaha ibirenze ibingibi.”
Uyu mubyeyi na we utagize byinshi avuga yashimiye Imana ku bitangaza ikomeje gukoresha umuhungu we.
Josh Ishimwe ni umwe mu bahanzi bishimirwa na benshi binyuze mu ndirimbo asubiramo zisingiza Imana akazihuza n’injyana gakondo.
Jessica Umutesi