Kylian Mbappé umukinnyi w’umufaransa ukiri muto, agiye kwerekeza muri Real Madrid avuye muri Paris Saint Germain yemeye guhomba Miliyoni 100 z’Amapawundi yagombaga guhabwa na Paris Saint-Germain kugira ngo azerekeze muri Real Madrid agendeye ubuntu.
Ibi bibaye mu gihe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain bwagiranye ibibazo na Kylian Mbappé ndetse bugera naho bumukura mu ikipe ya mbere ajya gukorana imyitozo n’ikipe y’abana.
Byaterwaga n’uko umukinnyi yari yaranze kongera amasezerano y’undi mwaka nk’uko bari barabyumvikanye ndetse anabwirwa kugurishwa nabyo ntabyemer, kubera ko yari yaramaze kumvikana na Real Madrid kuzayerekezamo mu mpeshyi y’umwaka utaha agendeye ubuntu.
- Kwamamaza -
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo yabaga ishaka kumugurisha kugira ngo atazagendera ubuntu bagahomba ariko n’ubundi byarangiye ahagumye ndetse ubuyobozi buza gutangaza ko nta kibazo bugifitanye n’uyu mukinnyi.
Ibi byose Kylian Mbappé yabikoze kugira ngo azatandukane na Paris Saint-Germain mu mahoro ubundi yerekeze muri Real Madrid agendeye ubuntu nubwo hari amakuru yavuga ko ashobora kongera amasezerano muri Paris Saint-Germain ariko kugeza n’ubu ntabwo yari yabikora .
UMUTESI Jessica