Imikino ibiri yose igomba guhuza Rayon- Sport na Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libiya mu mashuranwa ya Africa Confederation Cup byemejweko izabera mu Rwanda.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, nyuma y’ibiganiro by’ubwumvikane byabereye i Benghazi muri Libiya ,byahuje Abayobozi b’amakipe yombi.
Iki kemezo kandi, cyahawe umugisha, mu gihe ikipe ya Rayon –Sport yari yamaze kugera muri Libiya ndetse Umukino ubanza wagombaga guhuza ikipe zombie, ukuba wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 muri Libiya.
- Kwamamaza -
Ni umukino wasubitse, ku mpamvu z’uko iki gihugu cya Libiya, cyibasiwe n’ibiza byiganjemo imyuzure, bimaze guhitana abantu barenga 6.000 ndetse imibare y’abapfa ikaba ikomeje kwiyongera.
Igisigaye ubu, ni ukumenya igihe uyu mukino ubanza uzabera, gusa Ishyirahamwe ry’umupira w’amagauru muri Libiya ,Abayobozi ba Al Hilal na Rayon Sports, bagiye kongera kujya mu bindi biganiro ,kugirango bemeranye italiki uzaberaho ndetse bahite babimenyesha, Ishyirahamwe ry’umupira w’Amagura ku mugabane wa Afurika (CAF).
Claude HATEGEKIMA
- Kwamamaza -
Rwandatribune.com