Nyarwaya Innocent wamenyekanye ku mazina nka Yago, abinyujije kuri YouTube channel ye yavuze ko agiye gutangira gutanga ikirego muri RIB, ko atagishoboye kureberera abanyamakuru bashaka kumusenya bifashisha umukobwa uvuga ko yamuteye inda kandi atanamuzi.
Yago umaze iminsi yibasiwe n’abanyamakuru batandukanye bamukozeho inkuru bakoresheje imbuga za YouTube zabo bakorana ibiganiro n’umukobwa uvuga ko Yago yamuteye inda , ibi Yago akaba abifata nko gushaka kumwangisha abantu bamwambika isura mbi .
Yago Abinyujije kuri YouTube channel ye avuga ko abanyamakuru bagenzi be bashaka kubyifashisha mu kumusenya aho Yago avuga ko ibi atari ubwa mbere bibaye ko no muri 2022 yakozweho indi nkuru ivugako yateye umukobwa inda.
- Kwamamaza -
Yago avuga ko kumumenyera bigeze aha atagishoboye kubyihanganira , bamushinja ibintu atazi , umukobwa atazi atigeze abonaho.
Aho Yago yavuze ko atazi iby’umukobwa umaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yakoranye imibonano mpuzabitsina na Yago nyuma bwacya akamusaba ibihumbi bitanu byo kugura ikinini cyica intanga , ngo Yago akamusubiza ko ntayo afite, uwo mukobwa agahera aho avuga ko atwitiye Yago. Yago ibi yabigarutseho avuga ko uwo mukobwa ntawe azi ndetse n’uwo munyamakuru ko ntawe azi.
Ibi byose byabaye imbarutso yo gutegura ikirego cyo kujyanwa kuri RiB ku banyamakuru Bose bamukozeho inkuru zisa zityo, ahereye ku babitangihe umwaka ushize kugeza ubu .
- Kwamamaza -
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com