Connect with us

Nyamukuru

Umunye-Congo  afungiye  mu Rwanda  ashinjwa icyaha kidasanzwe

Published

on

Ubuyobozi bw’Inzego  z’Ibanze mu Karere ka Nyanza  ho  mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko Urwego rw’Igihugu  rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku mugabo w’imyaka  48 y’amavuko bivugwa ko akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashinjwa  gusambanya ihene y’umuturanyi.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Runyonza mu Kagari ka Masangano, Umurenge wa Busoro aho  abaturage bavuga  ko uyu mugabo yaguwe gitumo  ari gusambanya  iyi hene  bagahita bamuhururiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu  Murenge ,Immaculee Niwemwana  yemeje aya makuru , avuga ko  uyu mugabo witwa Manasi Lamazani   yahise ajya gufungirwa  kuri Station ya RIB ya Busoro  ndetse ko hatangiye iperereza.

Uyu muyobozi  yavuze ko uyu  bivugwa ko  ari Umunye-Congo nta makuru arambuye bari bamufiteho , niba yaba afite umugore cyangwa atamufite kuko nta gihe kinini yari amaze acumbitse ati “Hari Kompanyi yakoreraga kandi i umunyamahanga si Umunyarwanda ndetse yanibanaga wenyine.

Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza kuba maso, bakamenya abantu babajemo bakanakurikirana imyitwarire yabo.

Advertisement

Mu gitabo cy’amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda, mu ngingo ya 142 havuga ko umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Advertisement
1 Comment

1 Comment

  1. Rwaniro

    January 20, 2023 at 1:16 pm

    Iki ntabwo nakimufungira. Gusa atange amande. Buriya yahuye n’ abambaye ubusa cyangwa yarebye amashusho y’urukozasoni ahita ahinduka nk’ihene. Wowe uracyavuga ihene? Ubu bazadukira nínkoko n’ibizira byose kuko hanze aha nta gikumira iri mu mitima y’abafite imari yabo(igitsina gore) bambara uko bashatse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2022 Rwanda Tribune.