Leta zunze ubumwe z’Amerika zahaye ibihano Gen Kale Kayihura,umugore,umukobwa we n’umuhungu we byo kubuzwa gukandagira ku butaka bwa Amerika kubera ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu uyu muryango uregwa .
Amabwiriza yaturutse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ishami ry’imari n’ubutabera muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika arega uwahoze ari umuyobozi wa polisi ya Uganda guhohotera bikabije ikiremwamuntu maze agena uburyo bwo kugenzura imitungo ye yose iri ku butaka bw’icyo gihugu.
Iteka nyobozi ryashyizwe ahagaragara ku ya 13 Nzeri 2019 rigashyirwaho umukono n’umunyamabanga wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika, Michael R Pompeo, Gen Kale yafatiwe ibihano by’ubukungu ndetse n’ingendo ze muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika zirahagarikwa.
Ibi byatangarijwe ku rubuga rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku mugoroba wo ku wa 20 Gicurasi 2020,aho hasohowe urutonde rw’ibihano by’ubukungu n’ibyerekeye viza ku bantu bagize uruhare mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi byaha bifitanye isano na ruswa.
Michael R Pompeo ati: “Bitewe n’ibikorwa by’uyu munsi, umutungo wose n’inyungu zose z’umutungo wa Kayihura, ndetse n’inzego zose zifite mu buryo buziguye cyangwa butaziguye birahagaritswe kandi bigomba kumenyeshwa OFAC”
Ibi bihano kandi ngo biragera no kumuryango wose wa Kale Kayihura. Kubw’uruhare bagize mu bikorwa byo gushimuta impunzi.
Pompeo yunzemo ati: “Usibye kuba Kale Kayihura yarashyizwe ahagaragara, iperereza ririmo no kwerekana ku mugaragaro uwo bashakanye, Angela Umurisa Gabuka, umukobwa we, Tesi Uwibambe n’umuhungu we, Kale Rudahigwa.” Avuga Pompeo murutonde.
Ministere y’imari ya Leta z’unze ubumwe z’Amerika nayo yatangaje ko Gen Kale Kayihura yakoresheje ruswa kugira ngo ashimangire ingufu ze mu buyobozi ubwo yari umukuru wa Polisi mu gihugu cya Uganda.
Yagize ati: “Kale Kayihura yakoresheje ruswa ubwo yari umukuru wa polisi muri Uganda.Yakoresheje kenshi ruswa kugira ngo ashimangire umwanya we mu bya politiki kugira ngo asibanganye ibikorwa bihohotera ikiremwa muntu byakozwe n’abo yari ayoboye,bakabikora mu mabwiriza ye.”
Iteka rigaragaza ibyaha bya Gen Kale Kayihura
Kale Kayihura wahoze ari Umugenzuzi mukuru w’igipolisi cya Uganda akaba n’umuyobozi waryo kuva mu 2005-2018, hashingiwe ku ngingo ya 7031 (c) y’ishami ry’ububanyi n’amahanga rya FY 2019, ibikorwa by’amahanga, hamwe n’amategeko agenga gahunda yo gutanga amafaranga, kubera uruhare yagize mu ihohoterwa bikabije bibangamira uburenganzira bwa muntu.
Ishami rifite amakuru yizewe avuga ko Kayihura yagize uruhare mu iyicarubozo n’ ubugome butesha agaciro muntu abinyujije mu ishami ryihariye ry’igipolisi cya Uganda.
Iri teka rivuga ko ibi bikaba bishimangirwa na raporo igipolisi cya Uganda cyatanze raporo kuri Kayihura.
Ingingo ya 7031 (c) iteganya ko, mu gihe umunyamabanga wa Leta afite amakuru yizewe avuga ko hari abayobozi bagize uruhare muri ruswa ikomeye cyangwa ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, abo bantu n’umuryango wabo wa hafi ntibemerewe kwinjira muri Amerika.
Iri tegeko risaba kandi umunyamabanga wa Leta gushyiraho gutangaza mu ruhame cyangwa mu mwiherero abo bayobozi ndetse n’abagize umuryango wabo wa hafi. Usibye kuba Kale Kayihura yamenyekanye ku mugaragaro, Ishami riranagaragaza ku mugaragaro uwo bashakanye, Angela Umurisa Gabuka, umukobwa we, Tesi Uwibambe n’umuhungu we, Kale Rudahigwa.
Mu Iteka nyobozi 13818, ubuyobozi bwa Leta z’unze ubumwe z’Amerika bwatangaje ko ibi bihano bihita bishyirwa mu bikorwa kuko byihutirwa kubera ko bibangamiye umutekano rusange.
MWIZERWA Ally