Mu mahangaNyamukuruUbutabera

Umuryango w’abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje aho Benjamin Rutabana ari

Iperereza ryakozwe n’umuryango w’abanyamerika uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu IRHRI ryanzuye ko Ben Rutabana ari mu gihugu cya Uganda.

Iri perereza rivuga ko amakuru yakusanyijwe ndetse n’ibimenyetso byagaragaje ko Rutabana ashobora kuba yaratawe muri yombi mu ibanga n’urwego rushinzwe ubutasi rwa Uganda CMI ubwo yageraga muri icyo gihugu.

Ushingiye ku bimenyetso wakusanyije,uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu watangarije RFI ko witeguye gutanga ikirego mu rukiko ngo kuko ibiherutse gutangazwa mu cyumweru gishize n’urukiko rwo mu gihugu cya Uganda ko ntawe ufungiye muri iki gihugu atari ibyo kwizerwa.

Ben Rutabana yaburiwe irengero muri Nzeli 2019 ubwo yajyaga mu gihugu cya Uganda ashaka kwerekeza ku cyicaro cy’ ishyaka yarabereye umuyoboke rya RNC giherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba  bw’igihugu cya Congo Kinshasa.

Raporo y’umuryango w’abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko ubwo Ben yari muri uru rugendo yahise ashimutwa na CMI atararenga imbibi z’igihugu cya Uganda akaba ngo ari nazo zikimufite kugeza magingo aya.

Uyu muryango uvuga ko udashyigikiye iby’isubikwa ry’urubanza urukiko rwitwaje ko Benjamin Rutabana atabonetse mu rukiko ahubwo ko hashingirwa ku bimenyetso simusiga bigaragaza aho ari maze hagakorwa iperereza n’inzego mpuzamahanga zigenga.

Rutabana ngo yaburiwe irengero ubwo yajyaga guhura n’abarwanyi bakorana na RNC ku mupaka wa Uganda na Congo Kinshasa.Muri iki gihe ngo ntiyari ameranye neza n’umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa kuko bari bafitanye amakimbirane ashingiye kukutumvikana ku miyoborere y’ishyaka.Aha niho umuryango wa Rutabana uhera ushinja Kayumba kugira uruhare mu ibura rye.

Inzego z’ubutabera mu gihugu cya Uganda zari zasabye  inzego z’umutekano kumenya aho Rutabana aherereye no kumugeza mu rukiko ariko ntibyakunda kuko kuwa kane ushize ataboneste maze iburanisha rigahagarara.

Umunyamategeko uburanira leta ya Uganda yavuze ko bashakishije ahantu hose bacyekaga ko Ben Rutabana ari, ariko ntibamubone.

Ababuranira Ben Rutabana bo bavuze ko bazakomeza kumushakisha.

UMUKOBWA Aisha

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close