Intumwa ziturutse mu gihugu cya Nijeriya ziyobowe n’umuyobozi wungirije akaba n’umuyobozi w’ubushakashatsi, Bwana DE. Egbeji, ari mu Rwanda mu ruzinduko rwo kwiga kuva 17 kugeza 24 Nzeri 23.
Abitabiriye aya masomo bakuwe mu bigo bitandukanye byo muri Nijeriya no mu bihugu bya Afurika birimo Tchad, Niger, Gambiya n’u Rwanda.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Ronald Rwivanga
Ku cyicaro gikuru cya RDF, bakiriwe n’umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga mu izina ry’umuyobozi mukuru w’ingabo. Yabasobanuriye ku nsanganyamatsiko y’amasomo “Kwishyira ukizana no kwishyira hamwe mu bukungu mu karere: Ingaruka z’iterambere rirambye muri Afurika”.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’iki kiganiro, Bwana DE Egbei yashimangiye ko abitabiriye amahugurwa baje gusabana no kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku bijyanye n’ubufatanye bw’ubukungu n’ingaruka zabyo ku iterambere rirambye muri Afurika.
Aho yagize ati: “Tugomba kumenya icyo u Rwanda rukora mu buryo butandukanye dushobora kwiga ndetse n’u Rwanda rushobora kwigira muri Nijeriya.”
Mucunguzi Obed