Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 bwashyize hanze itangazo, buvuga ko ibintu biri kurushaho kuzamba, kuko ubufatanye bwa FARDC n’imitwe bakorana, bakomeje kwica Abatutsi ubutitsa.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 23 Mutarama 2023 ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka.
Iri tangazo ritangira M23 igaragaza ko Guverinoma ya Congo ikomeje gukora ibikorwa bituma uyu mutwe utabasha kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama zirimo iza Luanda, kuko mu gihe uba utegura uko wava mu bice wafashe, FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, bahita bagaba ibitero.
Mu gihe uyu mutwe wavuze ko igihe cyose uzagabwaho ibitero uzitabara kandi ugahangana n’abazaba bawuteye.
Ikindi ngo ni uko iyi mitwe ifatanyije na FDLR, bakomeje kwica Abatutsi muri Teritwari ya ya Masisi na Rutshuru.
Uyu mutwe kandi uvuga ko abacanshuro b’Ababarusiya bari muri Congo bakomeje kugaragara ku ruhembe mu rugamba, mu gihe Congo yabeshye amahanga ko baje guha imyitozo igisirikare cyayo.
M23 ivuga ko ikurikije ibi byose “turabona ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butifuza inzira z’amahoro mu gushaka umuti w’ibibazo by’amakimbirane biri mu burasirazuba bwa DRC ahubwo ko bwifuza kurimbura M23.”
M23 kandi yaboneyeho kongera kwibutsa ko utazihanganira kugabwaho ibitero, kuko igihe cyose hari abazayitera, izitabara kandi ikanarinda abaturage bari mu bice igenzura.
Ikindi uyu mutwe wagaragaraje unenga ni ukuba MONUSCO nk’ingabo ziri mu butumwa bwa LONI zikomeje gutanga ubufasha muri uru rugamba nyamara rurimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
M23 ivuga ko MONUSCO iha ubufasha FARDC bw’indege za drone mu kugaba ibitero kuri M23 no gukurikirana uyu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko umutwe winyeshyamba utabaza gute kdi arinyeshyamba? FDRL M23 ,nindimitwe nirandurwe amahoro atahe muri DRC,ahubwo Congo nifashwe kurandura iyomitwe yose.