IyobokamanaNyamukuruUbuvugizi

Umuyobozi wa ADEPR yamaganiwe kure na bamwe muba Minisitiri bo mu Rwanda

Umuyobozi wa ADEPR yamaganiwe kure na bamwe muba Minisitiri bo mu Rwanda

Abantu batandukanye bakomeje kunenga Itorero rya ADEPR, ryasohoye itangazo ryereka abakirisitu baryo uburyo bakoresha mu gutanga amaturo muri iki gihe amateraniro yahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, aho bavuga ko ari ugusonga abantu mu gihe cy’amage.

Itangazo ryo ku wa 20 Werurwe 2020, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem, rigira riti “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbagezeho uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe Isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko duhanganye n’icyorezo cya Coronavirus.”

Rev Karuranga avuga ko ‘zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda harimo no guhagarika amateraniro y’abantu benshi, bityo mu rwego rwo korohereza abakirisitu gushyigikira umurimo w’Imana, mbandikiye iyi baruwa mbagezaho uburyo butatu bwatoranyijwe bwakwifashishwa’.

Ubwo buryo burimo gukoresha uburyo bw’umudiyakoni [agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero. Gukoresha uburyo bwa konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa abakiristu no gukoresha uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money, itorero ry’akarere rigakoresha nimero rizahabwa n’ibiro bikuru, izo nimero zikamenyeshwa abakirisitu.

Ni icyemezo cyanenzwe n’abantu batandukanye aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, akaba n’Umuyoboke wa ADEPR, yavuze ko muri ibi bihe iri torero ritari rikwiye kwaka amaturo ahubwo ryagombaga gufata ku yo abakirisitu batuye rigafasha abakene baryo.

Bamporiki yanditse kuri Twitter ati “Mushumba wacu wa ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yanenze amadini n’amatorero ashaka kungukira muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.”

Uwitwa Ndayishimye Jean Claude yunzemo ati “Ni byo rwose Hon. Aya madini rwose akwiye kwiha akabanga. Bajyaga bavuga ko ari ubucuruzi (business) abantu bakabikerensa none birigaragaje. Nta tandukaniro n’abacuruzi bazamura ibiciro bitwaje ibi bihe turimo.”

Bamwe mu ba Kiristu basengera muri iri torero nta gihe batahwemye kwerekana ko Abashumba ba ADEPR badakunda Itorero aho birunzeho imishahara y’akayabo,imodoka zihenze,misiyo z’urudaca ndetse kugera naho amamaliyoni yari yashizwe mu kigega cyagombaga gutangiza Banki ya ADEPR batamenye irengero,kugeza ubu kandi iri torero rikaba nta ngamba na zimwe bafite zo gufasha abakene

Mwizerwa Ally

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close