Mu mahangaNyamukuruUmutekano

Umuyobozi  wa Maï-Maï Simba Ya Pori n’abarwanyi be 40 bishyikirije  ingabo za FARDC

Mu mpera z’icyumweru gishize abarwanyi  bo mu mutwe wa Maï-Maï bagera kuri 42 bishyikirije ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi  ya Kongo (FARDC).

Aba barwanyi b’imitwe  yitwaje intwaro ya Maï-Maï Simba Ya Pori na  Maï-Maï Nguvu Ya Milima yakoreraga mu duce twa  Mabunda na Masango , hagati ya teritwari ya Uvira na Mwenga.

Ni umuhango wabareye  mu gace gakorerwamo operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’amajyepfo  ahitwa Uvira. Komanda wungirije w’umutwe wa Maï-Maï Simba Ya Pori , Musangia Assani , nk’ikimenyetso  gikomeye yatanze intwaro ku muyobozi wa teritwari ya Uvira Alexis Rashid Kasangala. Uyu nawe ayihereza Jenerali Gaby Boswane ,  Komanda w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarsi ya Kongo (FARDC ) mu maso y’abagize inama nkuru y’umutekano .

Aba barwanyi  bavuga ko ibi babikoze  bagendeye ku butumwa bwatanzwe n’umukuru w’igihugu  ari nawe mugaba w’ingabo w’ikirenga , aho yasabye imitwe yose yitwaje intwaro  kuzishyira hasi mu rwego rwo kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu. Bose uko bangana  bageze Uvira bari kumwe n’abayobozi batandukanye. Iki cyemezo cyakozwe kinashingiye ku bukangurambaga  bw’imiryango itandukanye ku nkunga n’ubufataye na MONUSCO.

Umuyobozi w’ingabo za Repubulika  iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC ) muri aka gace Jenerali Boswane Gaby  arahamagarira n’indi mitwe  yitwaje intwaro kudaseta ibirenge mu kwishyikiriza ingabo FARDC.

Ku ruhande rwe , umuvugizi  w’ingabo muri aka gace ka Uvira , Kapiteni   Dieudonné Kasereka , yavuze ko abarwanyi bagera  kuri 42 n’imbunda zabo 15 ndetse n’ibindi bikoresho by’intambara  bigera kuri 250 biri mu maboko y’ingabo ziba muri Uvira mu gihe hagitegerejwe  icyemezo cya Komanda mukuru w’Ingabo.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close