Mu mahangaNyamukuruPolitike

Umwami wa Dubai Mohammed ben Rachid araye i Musanze

Umwami wa Dubai Mohammed ben Rachid Al Maktoum arabarizwa i Musanze muri hoteli iherutse gutahwa n’umukuru w’igihugu.

Ni hoteli yatashywe na Perezida Kagame ku wa 27 Gashyantare 2020 yitwa One&only Gorilla’s Nest iri ku buso bwa hegitari 35 ifite ibyumba 21 bigezweho.Igiciro kiri hasi mu biciro by’ibyumba bigize iyi hotel ni amadolari y’Amerika 3600 mu gihe igihenze kurusha ibindi ari 10500 ku ijoro rimwe.

Iyi hoteli bivugwa ko abanya Dubai aribo bafitemo imigabane myinshi ni imwe mu zirimo kubaka izina rikomeye ryo gucumbikira abayobozi bakomeye, dore ko usanga abacumbitse muri hoteli runaka usanga bazihesha icyubahiro cyo kuba izikunzwe zinubashywe n’abifite.

Mohammed ben Rachid w’imyaka w’imyaka 70 y’amavuko ni umwami wa Dubai, ufite izina rya Emir de Dubaï, akaba na visi perezida wa Dubai, Minisitiri w’Intebe n’uw’ingabo wa leta zunze ubumwe z’abarabu(Émirats arabes unis).

Umwami Muhamed Ben Rachid yageze mu Kinigi kuwa 28 Gashyantare 2020. mu murongo munini w’imodoka zirongowe n’ivatiri ya polisi igenda ivana abantu mu nzira, ikurikiwe n’izindi zirimo Benz z’amavatiri ziriho pulaki za leta y’u Rwanda (GR) zigenda neza nk’izitwara umukuru w’u Rwanda, ziherekejwe n’izinzi zo mu bwoko bwa V8 nyinshi zanditseho izina ry’iyi hoteli, inyuma hari indi vatiri ya polisi.

Inkuru Rwandatribune.com ikesha the source post ivuka ko uyu mwami ari uwo mu muryango wa Al Maktoum wimye iki gihugu kuva mu kinyejana cya 19.

Ni umuhungu wa gatatu wa Cheikh Rachid ben Saeed Al Maktoum. Yabaye Emir wa Dubaï, asimbuye umuvandimwe we Maktoum ben Rachid Al Maktoum tariki 4 Mutarama 2006.

Mu mpinduka yakoze harimo gutangiza icyerekezo 2021 cya leta zunze ubumwe z’abarabu cy’uko izi leta ziba zimwe zikomeye ku Isi. Iki cyerekezo yagitangije mu 2010.

Mohammed Al Maktoum yahinduye Dubai umujyi ujyanye n’igihe, atangiza sosiyte zitandukanye irimo sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere (compagnie aérienne Emirates Airlines)

Mu bindi yakoze harimo imishinga igamije iterambere rya Dubai urimo uw’ikoranabuhanga, no kugena ahahariwe inganda n’ahahariwe interineti.

Ibi byose byiyongeraho kuba umwe mu bakomeye bazi kugendera ku ndogobe, mu 1982 yaje ku mwanya wa gatatu mu bihembo byiswe Prix de l’Arc de Triomphe, ryabereye mu Bufaransa. Mu 2012 yayigenzeho kilometero 160 aba uwa mbere.

KAYIREBWA Solange 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close