Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yasezerewe mu bitaro nyuma yo ,kumara umunsi yitabwaho n’abaganga nk’uko byatangajwe n’ingoro ya Buckingham muri iki gitondo.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byanditse ko Umwamikazi Elizabeth yajyanywe mu bitaro ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu nyuma y’aho byagaragaraga ko ubuzima bwe butari bumeze neza icyo gihe.
Abayobozi mu bwami bw’u Bwongereza batangaje ko kuri ubu Umwamikazi yasezerewe mu bitaro , nyuma yo gusanga ubuzima bwe bwongeye gusubira ku murongo ndetse banemeza ko ameze neza.
Ubutumwa bwatanzwe n’ibiro bye buragira buti “Umwamikazi yagiriwe inama yo gufata ikiruhuko, ndetse yajyanwe mu bitaro kuri uyu wa Gatatu.Gusa uyu munsi Umwamikazi yasubijwe mu Ngoro ye ya Windsor kandi turabamenyesha ko ameze neza”
Umwamikazi Elizabeth kuwa Gatatu yagombaga kugirira uruzinduko mu gihugu cya Ireland y’Amajyaruguru nyuma ruza gusubikwa biturutse ku mpamvu z’ubuzima bwe butari bumeze neza.
Umwe mu bagize umuryango w’iBwami yabwiye Reauters ko Umwamikazi Elizabeth yari arimo kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Eduard II byo mu murwa Mukuru London, aho ikipe ye y’abaganga yamugiriye inama yo kuruhuka no gufata umwanya atagaragara mu nshingano ze z’akazi za buri munsi.Binavugwa ko usibye ikiruhuko, umwamikazi yabujijwe kunywa inzoga n’ibindi bisindisha.
Ibindi bivugwa ku Mwamikazi Elizabeth
Bivugwa ko mu ijoro ryo kuwa Kabiri umwamikazi Elizabeth wari kumwe n’umuhungu we, Charles w’imyaka 72 n’umwuzukuru we William w’imyaka 39 bagiranye ibiganiro n’umunyemari w’umunyamerika Bill Gates wari uherekejwe n’intumwa idasanzwe ya Amerika John F Kelly na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu Boris Johnson. Bivugwa ko muri ibi biganiro bagiranye byasojwe no kunywa inzoga nyinshi ziganjemo izihenze, ndetse ngo uko basangiraga bose ntibari bambaye udupfukamunwa ku buryo byanaketswe ko Umwamikazi yari yanduye Covid-19.
Umwakikazi Elizabeth umwaka utaha azizihiza isabukuru y’imyaka 70 amaze ku ntebe y’u Bwami bw’u Bwongereza .
Uburwayi bwe buje bukurikira urupfu rw’umugabo we Igikomangoma Philip watabarutse kuwa 9 Mata 2021 ku myaka 99 y’amavuko.