NyamukuruUbukungu

Umwanzuro ku nama ya CHOGM uzafatwa mu kwezi kwa Mata kubera Coronavirus

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB  Clare Akamanzi yat angajeko mu kwezi kwa kane ari bwo bazafata umwanzuro ku nama iteganyijwe ya CHOGM bamaze kureba uko indwara ya coronavirus izaba yifashe.

Ibi Akamanzi yabitangaje ubwo yari mu nama n’abacuruzi baganira ku buryo babyaza inyungu inama ya Commonwealth Business Forum.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko imyiteguro yo ikomeje kubera ko iyi nama iteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Gatandatu ikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu 54 bigize Commonwealth, byitezwe ko abantu bagera ku 7,000 bazayitabira.

Umuvuduko ukabije wa Coronavirus mu gukwirakwira isi ukomeje gutuma ibihugu byinshi bisubika inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Imirimo yo kwitegura iyi nama iraboneka ku mihanda mikuru mu mujyi wa Kigali aho imwe iri kwagurwa, guterwaho indabo n’ibindi.

 

UMUKOBWA Aisha 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close