Urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wari wiyise Maj Sankara rwasubitswe ataburanye mu mizi nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu munsi ngo kuko hari ibirego Ubushinjacyaha bwakiriye bishobora kuzahuzwa n’uru rubanza rwa Sankara uregwa kugira uruhare mu bitero byagabwe mu ntara y’Amajyepho bigahitana n’ubuzima bwa bamwe mu baturage.
Urubanza ruregwamo Nsabimana wigambye ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, rwagombaga gutangira kuri uyu munsi tariki 24 Ukuboza 2019 mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza.
Nsabimana Callixte uyu munsi wazindukiye mu rukiko rukuru, yari yambaye imyenda y’abagororwa batarakatirwa y’iroza, afite akantu babikamo impapuro na Bibiliya.
- Kwamamaza -
Akigera mu rukiko yabanje gusomerwa imyirondoro ye yemera ko ari yo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwamenye amakuru ko muri dosiye ya Nsabimana hajemo abandi bakekwaho gukorana na we barimo uwitwa Private Muhire Dieudonné, bityo bwifuza ko habanza gukurikiranwa neza iyo dosiye hakamenyekana niba koko ifitanye isano n’iya Nsabimana kugira ngo urubanza ruzaburanishirizwe hamwe.
Yari yunganiwe na Me Nkundabarashe Moise baniganye muri Kaminuza n’ubundi wamwunganiye ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Me Nkundabarashi yavuze ko bigoye kuvuga kuri uwo Private Muhire Dieudonné, kuko uwo yunganira atamuzi kandi ngo batigeze bakorana.
- Kwamamaza -
Umucamanza yabahaye umwanya wo kubanza kuyisoma, Me Nkundabarashi avuga ko uwo Private Muhire atazwi na Nsabimana.
Nsabimana yahawe ijambo avuga ko uwo Private Muhire atamuzi bityo ntacyo yamuvugaho.
Umushinjacyaha yavuze ko iyi dosiye iregwamo abatorotse igisirikare cy’u Rwanda bakajya mu mutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda FLN, akavuga ko hari gusuzumwa niba urubanza ruregwamo aba bahoze mu ngabo z’u Rwanda n’uru ruregwamo Sankara zitahuzwa bakaba baburanira hamwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Umushinjacyaha Mukuru azahura n’Umushinjacyaha w’Urukiko rwa Gisirikare bakaganira ku bijyanye n’izi dosiye kugira ngo harebwe ko zahuzwa Sankara akaba yaburanira hamwe na bariya batorotse RDF.
Sankara waburanye yemera ibyaha ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, uyu munsi mu mizi yavuze ko abo basirikare we atabazi muri uriya mutwe washinzwe kugira ngo uhungabanye umutekano w’u Rwanda, icyakora avuga ko harimo abasirikare benshi ku buryo wenda baba bari mu bo atari azi, Nsabimana Callixte Alias Sankara we yavugaga ko ashaka kuburana ariko ko atajya hejuru y’icyemezo cy’Urukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Nsabimana, avuga ko atamuzi urukiko rukwiye gutanga umwanya hakabanza kwigwa neza iyo dosiye.
- Kwamamaza -
Urukiko rwakiriye iyi nzitizi y’Ubushinjacyaha ruhita rusubika urubanza rurwimurira tariki ya 17 Mutarama 2020.
Sankara uregwa ibyaha 16 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, muri ruriya rubanza yari yanasabye imbabazi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bikorwa yagizemo uruhare bikanatwara ubuzima bwa bamwe mu banyarwanda.
Nsabimana yari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe umwaka ushize i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, n’icya Kitabi byose byahitanye ubuzima bw’abaturage ndetse n’imodoka zigatwikwa.
NYUZAHAYO Norbert