Kuri uyu wa 4 Mutarama 2021 mu rubanza ruregwamo Julian Assange washinze urubuga rwa Wikileaks umucamanza w’Urukiko rw’i London Vaanessa Baraitser yabangamiye ubusabe bwa Leta z’unze Ubumwe z’Amerika bwo kohereza umunya Australia Julian Assange ashingiye ku mpamvu z’ubuzima bwo mu mutwe bwa Assange n’ibyago byo kuba yakwiyahura ageze muri Amerika.
Umucamanza Vanessa Baraitser yanzuye ko ashingiye ku kuba abashinjacyaha ba Amarika batarashoboye kwerekana niba Julian Assinge aramutse afungiyeyo yarindwa kwiyahura ibintu ngo biri mu byashingiweho n’urukiko .
Julian Assange w’imyaka 49 arashakishwa na Leta z’unze Ubumwe z’Amerika kubera gushira hanze amabanga y’iki gihugu kigihangange binyuze mu gutangaza inyandiko ibihumbi mirongo z’amabanga ya USA hagati ya 2010 na 2011.
Amerika ivuga ko Julian Assange yabashije kwiba inyandiko z’amabanga y’intambara za Iraq na Afghanistan mu bushinguranyandiko bw’ikoranabuhanga bw’ingabo z’Amerika maze akabitangaza ku rubuga rwa wiki leaks ibintu ubuyobozi bwa Amerika buvugako Assange yishe amategeko nkana ndetse anashira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Gusa Julian Assange we akomeje gusaba urukiko ko atakoherezwa kuburanira muri Amerika ngo kuko atahabwa ubutabera mugihe urubanza rwe rufitanye isano na Politiki . Anongeraho ko Amerika imukurukiranye kubera ko yashize hanze ibikorwa bibi by’ingabo za zayo mu ntambara zo muri Iraq na Afghanistan.
Uruhande rw’abashinjacyaha muri Amerika rufite iminsi 14 yo kujurira.
Julian Assange ubu uburana ufungingiye mu mugi wa London Nyuma yaho mu kwezi kwa Gicurasi 2019 yafatwaga maze agahabwa igihano cyo gufungwa ibyumweru 50 kubera kurenga ku mabwiriza yo kurekurwa byagateganyo akajya kwihisha muri Amabasade ya Leta ya Équateur , kuwagatatu uruhande rwe ruzasaba ko arekurwa agakurikiranwa adafunze.
Ubwo yahungiraga muri iyo Amabasade yatinyaga koherezwa muri Sweden aho yaregwaga ibyaha byo gufata ku ngufu ariko we akabihakana nyuma biza guteshwa agaciro n’Urukiko.
Yabaye mu buhungiro muri iyi Amabasade mu gihe k’imyaka irindwi kugeza ubwo yafatwaga agafungwa mu mwaka 2019.
Ahamijwe ibyaha muri Amerika yakatirwa gufungwa imyaka 175 nk’uko abanyamategeko be babivuga. Gusa leta ya Amerika yo ivuga ko yafungwa imyaka hagati y’ine n’itandatu.
Gusa urukiko rukuru rwa London kuri uyu wambere rwabaye ruhagaritse ikemezo cyo kumwohereza kuburanira muri USA yari yasabye ubucamanza bw’Ubwongereza kumwohereza kuburanira k’ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Hategekimana Claude