Uwahoze ari Perezida wa Amerika Barack Obama yemeje bidasubirwaho ko azashyigikira Kamala Harris ngo abe umukandida uhagarariye ishyaka ry’abademokarate.
Obama niwe muyobozi ukomeye mu ishyaka ry’abademokarate wari utaratangaza umwanzuro wo gushyigikira Kamala Harris akaba yarahise ahise abona inkunga ihagije y’intumwa zo gutora kandidatire mu gihe intumwa zidahinduye imitekerereze mbere y’amasezerano ateganijwe ya demokarasi mu kwezi gutaha.
Nyuma yuko Perezida Joe Biden afashe umwanzuro wo kuva mu biyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu 2024, yahise atangaza Kamala Harris nk’umukandida umusimbura.
- Kwamamaza -
Yasobanuye umwanzuro we mu ijambo yatangiye mu biro by’umukuru w’igihugu by’Amerika(Oval) avuga bikwiriye gutanga urumuri ku bisekuru bishya yongeraho ko ubu ari igihe cyo kumva amajwi y’abakiri bato.
Biden kandi yagize ati:” namaze guhitamo. Naberetse ibyo ntekereza. Reka nshimire Kamala Harris wari unyungirije. N’umugore w’inararibonye, afite umutima ukomeye kandi arashoboye. Yambereye umwunganizi mwiza ndetse aba n’umuyobozi w’igihugu cyacu. Ubu amahitamo asigaye mu biganza byanyu”.
Nyuma yo gushyigikirwa na Perezida Biden, abademokarate benshi baturutse mu gihugu hose batangiye kwerekana ko bamuri inyuma. Kugeza ubu nta muntu n’umwe uravuga ko atavuga rumwe nawe. Abantu bose bakaba bategerezanyije amatsiko umukandinda azatorera kumwungiriza mu matora ahanaganyemo na Donald Trump.
- Kwamamaza -
Obama yemeje gushyigikira Kamala Harris nyuma yuko yagaragaraga nk’umuntu wifuzaga kuba umwe mu bakandida bahatanira uyu mwanya. Nk’uko yabivuze mu ijambo yatanze mbere yo gutangaza iki cyemezo yafashe.
Yagize ati:” mfitiye icyizere cyinshi abayozi b’ishyaka ryange ko bazahitamo umukandida ukwiriye kandi ushoboye”.
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com