Utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Fèlix Antoine Tshisekedi witwa Sandra Mudimbi Mbala ukunze kwamagana akarengane na ruswa muri Congo akomeje guterwa ubwoba n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugera n’aho yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi.
Mu ijoro ryo kuwa gatatu Sandra Mudimbi Mbala mu nzu ye yatezwe ikintu giturika maze giturikana urugi rw’imbere mu nzu mu gihe we n’umugabo we bari bari gusenga, avuga ko kandi n’imodoka ye amapine yayo yangijwe.
Yemeza ko yaje kureba kuri camera agasanga ari igiturika yari yatezwe, akomeza avuga ko ibyo bikorwa abishinja leta ya kinshansa kuko abona ibimenyetso byinshi bimutera ubwoba bikorwa n’ubwo butegetsi, akavuga ko yahise atabarwa na polisi.
- Kwamamaza -
Sandra Mudimbi Mbala urwanya leta ya Félix Tshisekedi yamaze kuva muri congo muri 2019 ajya m’ububiligi aho yaragiye kuvuza umugabo we.
Yakomeje guharanira uburenganzira bw’abaturage bwo kwishyira ukizana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi agahora yamagana akarengane kari mu gihugu cye ndetse na ruswa.
Avuga ko yagumye mu bubiligi kugira ngo abashe kwamagana ubutegetsi bubi bwa Tshisekedi yita ko bumeze nk’ubw’abakoloni b’ababiligi
- Kwamamaza -
Kuri Sandra, avuga ko ibirego aregwa na leta byo kwangisha rubanda ubutegetsi , kumwangiriza, kumutuka ndetse n’iterabwoba ashyirwaho ari inzira yo kumubuza umudendezo wo gutanga ibitekerezo.
Yemeza ko atazabireka agira ati “Kuki nza kumurwanya? Nta ntwaro mfite, ntabwo ntangiye kwigomeka, mfite ijambo ryanjye ryo kwamagana ibi bikorwa. Simbona impamvu nkwiye guceceka, ibyo byagira uruhare mu rupfu rw’abaturage bacu sinzabireka.”
Imico yo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi itangiye kwiyongera nyuma yuko atorewe kuyobora manda ya kabiri aho byatangiriye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu kwezi k’ugushyingo 2023.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com