Mu mahangaNyamukuruPolitike

UVIRA,Amajyepfo ya KIVU:Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu misozi miremire ya Fizi na Mwenga yiyemeje guhagarika imirwano.

UVIRA,Amajyepfo ya KIVU:Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu misozi miremire ya Fizi na Mwenga yiyemeje guhagarika imirwano.

 Ni amasezerano  yavuye mu biganiro byateguwe n’itsinda rikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahoro Addis Abeba .

Amakuru Rwandatribune.com ikeshya ikinyamakuru imurenge.com avuga ko  iyo mitwe yitwaje intwaro  yagaragaje ubushake bwo guhagarika imirwano, mu nama y’iminsi ibiri byitabiriwe n’abahagarariye amwe mu mashyirahamwe akorera muri utu duce twa Fizi na Mwenga.

Nkuko amakuru yo kwizerwa abivuga imitwe yitwaje intwaro nka  Mai Mai Kashumba, Mai Mai Ilunga, Biloze bishambuke, Mai Mai Kibukila Ebu ela, ‘umutwe witwaje intwaro Twirwaneho, na Gumino iyo mitwe yose, yohereje abantu bayihagarariye mu buryo bwo gushakisha amahoro  no kuyagarura mu gace no kurangiza indyane izo arizo zose.

Inama yabereye mu muhezo y’iminsi ibiri mu muhezo n’itangazamakuru , abitabiriye iyo nama  ntibari bemerewe kuba bafite telefone mu buryo bwo kutamena amabanga batanga yibiri kubera muri iyo nama .

Ibyo biganiro byatangirijwe mu gace ka Monusco/ Uvira kuwa gatanu kuwa 12 werurwe 2020 guhera saa  08h00 kugera 21h00,  biza kurangirira muri hoteri Suzana ya Kimanga, kuwa 14 werurwe 2020.

Muribyo biganiro, uwari uhagarariye Mai Mai Yakutumba yarigumuye ku munsi wa mbere ngo kuko babangiye kuba bafite telefone ananirwa kubahiriza amabwiriza yagenderwagaho muribyo biganiro.

Mu guhamagarira imitwe yitwaje intwaro mu guhagarika intambara ,kugirango hasinywe amasezerano ku mitwe yose ikorera mu duce twa Fizi na Mwenga    bari biherutse mu mwaka wa 2019, ariko kugera ubu nta gisubizo kigaragara cyo kugabanuka kwamakimbirane ashingiye ku mitwe yitwaje intwaro  mu duce tw’imisozi   ya Uvira, Fizi  na Mwenga.

HABUMUGISHA Vincent.

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close