IyobokamanaMu mahangaNyamukuruUbuzima

Vatican-Coronavirus: Ibicurane Papa Francis arwaye byatumye bamupima ntibayimusangamo

Coronavirus: Ibicurane Papa Francis arwaye byatumye bamupima ntibayimusangamo

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi nta coronavirus bamusanzemo.

Papa Francis w’imyaka 83 y’amavuko, yahagaritse kujya mu mwiherero ujyanye n’iki gihe cy’Igisibo, bwa mbere kuva yaba Papa, kubera kurwara ibicurane.

Mu cyumweru gishize yanahagaritse byinshi mu bikorwa yari kwakiramo abantu.

Ubutaliyani ni cyo gihugu cyibasiwe cyane na coronavirus i Burayi, abarenga 2,000 bakaba barayanduye naho abandi 52 irabica.

Ndacyayisenga Jerome

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close