Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yakiriye Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdes wagiriye uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa 20 Ugushyingo klu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdes ari mu Rwanda mu ruzinduko rwe mu rwego rwo kuzenguruka umugabane w’Afurika. Ni urugendo rwatangiye ku ya 14 Ugushyingo, aho muri Ghana ariho yahagaragaye bwa mbere.
Nkuko Valdes yabigaragaje k’urubuga rwe rwa X (yahoze ari Twitter) mu cyesipanyoli ati: “ u Rwanda rwatwakiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, batwakiranye urugwiro kandi twubashye.
Yagize ati: “Twishimiye ikaze ryatanzwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga aho nahuye na mugenzi wanjye Vincent Biruta muri iki gihugu cy’Afurika.”
Mu bindi bikorwa byari byitezwe kuri uyu munsi, Valdes yiteguye kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda, François Xavier Kalinda.
Niyonkuru Florentine