Amakipe y’umukino w’Amaboko Volly Ball mu Rwanda akomeje kugeda yitwara neza nk’uko byagaragaye ubwo Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-0, APR y’abagabo itsinda Amicale y’i Burundi amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri w’amatsinda y’imikino za ‘zone v’ yabaye ku wa Gatatu, tariki 15 Ugushyingo 2023.
Wari umunsi wa kabiri w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘Zone V Club Championship 2023’ rikomeje kubera i Kigali muri BK Arena.
Umukino wabanjirije indi wahuje amakipe yombi ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abagore, aho warangiye Police WVC yatsinze APR WVC yasubiye inyuma bikabije, amaseti 3-0 (25-23, 25-13, 25-21).
- Kwamamaza -
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yandikishije intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri iyi mikino yitabiriye ku nshuro ya mbere, mu gihe iy’ingabo imaze gutsindwa imikino yose ibiri imaze gukina.
Umukino wakurikiye wahuje Pipeline WVC yo muri Kenya yatsinze KCCA y’i Bugande amaseti 3-0 (25-19, 25-15,25-21).
Ku wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2023, iyi mikino izakomeza aho saa 12:00 Rwanda Revenue Authority izakina na Kenya Pipeline VC, mu gihe saa 14:00 APR WVC izakina na KCCA y’i Bugande.
- Kwamamaza -
Mu bagabo, uyu munsi nabwo wakomeje guhira amakipe y’u Rwanda kuko APR VC yatsinze mu buryo bworoshye Amicale y’i Burundi amaseti 3-0 harimo iyo yatsinzwe itagize amanota 15 (sous quinze) 25-18, 25-14 na 31-29.
Umukino wasoje indi, wahuje Sports-S y’i Bugande ndetse na Kepler VC ikipe nshya ya kaminuza yazanye imbaraga zikomeye muri Volleyball y’u Rwanda.
Iyi kaminuza yatangiye neza umukino itsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 18 ya Sports-S.
Iyi kipe y’i Bugande yahise iyigaranzura iyitsinda amaseti atatu mu buryo bugoye. Umukino warangiye Sports-S yatsinze Kepler VC amaseti 3-1 (18-25, 27-25, 36-34 na 25-22).
Iyi mikino izakomeza ku wa Kane tariki 16 ikinwa ku munsi wayo wa gatatu.
Saa 16h00 Police VC izakina na Sports-S y’i Bugande, mu gihe saa 18h00 hari umukino ukomeye cyane hagati ya REG VC na APR VC zombi zo mu Rwanda.
- Kwamamaza -