Ingabire Victoire,Rusesabagina n’abandi bahezanguni bo muri FDLR baba bari inyuma y’izo nduru
Ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2024 nibwo abasenateri bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika banditse ibaruwa isaba ubusobanuro Bwana Adam Silver Komiseri mukuru wa National Basketball Association(N.B.A) aho bamubazaga ubufatanye bwa NBA na Leta y’uRwanda bashinja ko Perezida wayo ayoboza igitugu.
- Kwamamaza -
Muri iyi baruwa Rwandatribune yaboneye kopi, aba ba Senateri bashinje NBA kuba yarajaye Leta y’uRwanda inama n’inkunga yari ikeneye kugira ngo yubake ikibuga kinini cya miliyoni 104 z’amadolari no gushinga shampiyona ya Basketball isigaye ikomeye muri Afurika ,ibikorwa byo kwagura Stade BK Arena ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi .
Muri iyo baruwa abo ba Senateri bagaragaje ko Leta y’uRwanda itubahiriza uburenganzira bwa muntu,bavuga kuba Victoire Ingabire yarabujijwe kwiyamamaza,kuba mu Rwanda hatari urubuga rwo kwisanzuriraho mu gutanga ibitekerezo ndetse n’intambara ya M23 yitiriwe uRwanda.
- Kwamamaza -
Umwe mu mpunguke mu bya politiki wasomye iyi baruwa akaba atashimye ko amazina ye atangazwa avuga ko imikoranire ya NBA n’uRwanda,yakuruye umururumba n’amashyari kubera ko iyi Shampiyona yabereye akanya ko kurata ibyiza by’uRwanda,kandi abantu nka ba Ingabire bakaba batabikorwa,uyu musesenguzi yagize ati:Ingabire yifuza ko uRwanda ruhora rumeze nko muri 1994 mu gihe cya Jenoside.
Uyu musesenguzi akomoza ku Mbabazi zihorana Nyakubahwa Paul Kagame aho yagiye yirengagiza amakosa menshi ya Ingabire Victoire akeka ko azisubiraho ariko bikagenda birushaho kuba bibi,aha uyu musesenguzi agaruka ku Mbabazi yahawe agakomoza no kugitero cyagabwe n’abarwanyi ba RUD URUNANA mu mwaka wa 2020 cyishe abaturage 24,kandi abo barwanyi bakaba barahabwa inkunga n’Ishyaka rya FDU INKINGI,uyu mugore yari abereye Perezida.
Uyu musesenguzi asanga Senateri Marsha Blackburn Tenn na Jeff Merkley barabeshywe bakihengekanywa n’intagondwa zigamije guharabika uRwanda,aho yagize ati:henshi muri Afurika bifuza ko Perezida Kagame yababera Perezida kubera aho yakuye uRwanda n’aho arugejeje kandi n’amatora yabaye mu minsi isize yerekanye aho uRwanda ruhagaze muri Demokarasi.
- Kwamamaza -
Ati:kuri ubu murabona amashyaka aratanga abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’aya ba Depite,kandi amatora y’ubusize indorerezi zashimagije uko yagenze bityo rero ibi byose n’amashyari y’abiyita opozisiyo bagamije gushaka indonke muri abo bazungu,uyu musesenguzi asoza yatanze urugero kuba Radio Inkingi ya FDU Inkingi ariyo yihutiye gutangaza ayo makuru ko byerekana aho ibi binyoma byahimbwe n’abantu bo muri FDU na FDLR n’indi mitwe y’Abahezanguni.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune
Ariko izi nkende ziyumvamo ub-MANA?