Bamwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’igihugu y’amagare (team Rwanda) baravuga ko bafite icyizere cyo kwegukana iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa 23 Gashyantare 2020 rigatangirira mu mugi wa Kigali.
Alleluya Josephe ukinira team Rwanda yagize ati ” Ndizeza abanyarwanda ko uyu mwaka igare rigomba kubaha ibyishimo kuko jyewe na bagenzi banjye twiteguye Kandi twiyemeje kuzatwara iri rushanwa ntakabuza rizataha iwacu ndabyizeye neza bo icyo basabwa ni ukudushigikira nk’ibisanzwe natwe tukabazanira igikombe”
Mugisha Samuel nawe ati “Twariteguye bihagije Kandi twizeye neza tudashidikanga ko tugomba gutwara iri rushanwa n’ubwo harimo abakinnyi bakomeye ariko ntibigomba kudukanga kuko natwe turakomeye Kandi igare turarizi twiteguye kuzaha abanyarwanda ibyishimo.”
Mugisha yakomeje avuga ko baziko hari benshi basigaye bakunda igare niyo mpamvu bagomba gukora uko bashoboye kose bakanezeza abafana babo ndetse bagahesha igihugu cy’u Rwanda ishema.
Mu makipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2020 harimo ane y’ibihugu ariyo Team Rwanda, Algeria, Ethiopia na Erythrea.
Andi makipe 12 (Clubs) ni Benediction Excel Energy (Rwanda), Bai Sicasal (Angola), Pro Touch (South Africa), Bike Aid (Germany), Vino Astana Motors (Kazakhstan), Delko Marseille (France), Team Novo Nordisk (USA), Androni Giocattoli (Italy), Directe Energie (France), Israel Cycling Academy), TSG Terengganu (Malaysia) na SACA (Rwanda).
Dore zimwe mu nzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2020
23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko/114,4 Km
24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye/120,5 Km
25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi/142,0 Km
26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu/206,3 Km
27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze/ 84,7 Km
28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga/127,3 Km
29 Gashyantare 2020: Kigali-Kigali/ 4,5 Km
1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero/89,3 Km bahita basoza.
UWIMANA Joselyne