Abanyeshuri 80 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Bisate mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bemerewe n’umuryango wa ‘Wilderness Safaris’ inkunga ijyanye n’ibikoresho byose by’amashuri, kandi bakazarihirwa amashuri kugeza ku rwego rwa Kaminuza.
Abo ni abana bahembwe kuri ubu bagera kurui 80 mbere batangiye ari 8 ubwo bigaga mu mashuri abanza ya Bisate bibumbira mu itsinda ryo kwita ku bidukikije, mu rwego rwo kubashimira igikorwa cyiza batekereje nk’abana baturiye pariki y’ibirunga bakaba baramenye akamaro ko kurengera inzu y’ingagi bashinze Eco-Club nk’uko babivuga mu kigo bigagamo mu mwaka wa 2018 mu mashuri abanza, aho bagiye batera ibiti ahantu hanyuranye banakora ibindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu gace baherereyemo ka Bisate ni mu murenge wa Kinigi mu mizi y’ikirunga cya Bisoke.
Ibikorwa by’aba bana byashimwe n’umuryango Wildernes Safaris,ikaba ari kampany ifite amahoteli agezweho muri Afrika aho mu Rwanda bazifite mu mapariki atatu yose U Rwanda rufite, mu ishami ryawo ryita ku bana mu kubakundisha kwita ku bidukikije ‘Children In The Wilderness’ rero niho wabonye iki gikorwa aba bana bakoze ku bitekerezo byabo bonyine bahitamo guhita babasha aho batangiye kubarihira amashuri no kubaha ibikoresho bahereye ubwo bahuraga nabo mu mashuri abanza none kuri ubu bose bari mu yisumuye kandi bakazabageza no muri kaminuka ndetse bakabaha n’akazi.
Mu byo Children in the Wilderness yahaye abo bana harimo imyambaro y’ishuri, amakaye n’amakaramu n’ibikoresho byose by’ishuri, ndetse n’amafaranga y’ishuri aho baziga barihirwa kugeza ku rwego rwa Kaminuza.
Impamvu nyamukuru yateye uwo muryango guhemba abo bana, ni uko abayobozi bawo bagiye basura abo bana kenshi, bagasanga hari uruhare runini bagize mu kubungabunga ibidukikije batera ibiti nyuma yo kwigira inama yo gushinga Eco Club mu mwaka wa 2018, ubwo bigaga mu ishuri ribanza rya Bisate.
Ingrid Baas, Umuyobozi w’umushinga Wilderness Safaris mu Rwanda Yavuze ko umuryango ayoboye ufite mu nshingano gutoza abana kurinda no kwita ku bidukikije bahereye mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, mu rwego rwo kubatoza kugira umuco wo kwita ku bidukikije bakiri bato.
Aganira na Rwandatribune.com yagize ati “Eco Club yatangijwe mu ishuri ribanza rya Bisate tubona ko igitekerezo abo bana bagize gikwiye gushyigikirwa, binyuze muri Bisate Lodge. Byabaye ngombwa ko abo bana bakomeza kwegerwa kugeza ubwo dufashe umwanzuro wo kubatera inkunga tubaha ibyangombwa byose by’ishuri ndetse tukabarihira amashuri tukita no kuri aya mashuri yabo,gusa kandi umwana afite uburenganzira bwo kujya kwiga ahari ho hose mu Rwanda leta yamwohereje mu gihe yatsinze neza kandi tugakomeza tukamwitaho ahabwa ubufasha bwose akeneye aho yagiye gusa twashatse ko aya matsinda abana bajya bayajyamo babikunze kuburyo kujyamo bakora nk’ibazwa(Examen) ariko rishingiye ku bidukikije niyo mpamvu mubona ko n’umubare wiyongereye kandi bakaba babikora neza ”.
Ni igikorwa cyashimishije abana bibumbiye muri Eco Clubs aho bemeza ko inkunga bahabwa ijya ibongerera imbaraga zibafasha kurushaho kwita ku bidukikije banabigeza mu zindi nzego kuko Wilderness Safaris ijya ibakurikirana buri munsi kandi ikajya no kwishuri kureba amanita bagize.
Iradukunda Claire ati “Tucyiga mu mashuri abanza twatangiye Eco- Club, nyuma Bisate Lodge ikajya iza kudusura itugira inama bigera aho baturihirira amashuri. Twabitangiye twikinira, tugatera ibiti turwanya n’umwanda, ariko twabonye ko ibyo twakoze bifite akamaro kuko abantu bakuru babishima”.
Ni igikorwa cyishimiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, aho buvuga ko kuba abo bana bakomeje gutozwa uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, bigiye gufasha ako gace kakira ba mukerarugendo benshi, nk’uko bivugwa na Munyamahoro Alexis, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Musanze.
Umuryango Wilderness Safaris ukorera mu Rwanda, aho wagiye wubaka Hotel zigenewe ba mukerarugendo hirya no hino mu ma Pariki y’Igihugu, aho ufite Hotel ya Bisate Lodge muri Pariki y’Ibirunga, Hotel Magashi muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ndetse bakaba bafite n’iyindi muri pariki ya Gishwati-Mukura kandi aho hose bakaba bafite abana bakorana nabo bibumbiye mu matsinda yo kubungabunga ibidukikije.
KAYIREBWA Solange