Abatoza b’intore bo mu karere ka Gakenke, inkomezabigwi Icyiciro cya munani bishimiye guhabwa imipira y’abat oza b’intore nyuma y’igihe kirenga ukwezi basoje itaorero batayihawe.
Nyuma yo gusoza itorero bakamenyeshwa ko batazahabwa imipira ubusanzwe ihabwa buri mutoza w’intore,aba bat angaje ko batashimiye kuko bakekaga ko uwahawe isoko ryo kubakorera iyo mipira yabariganyije.
Umutahira W’intore mu karere ka Gakenke Bwana KAREKEZI Joseph yatangarije rwandatribune.com ko rwiyemezamirimo wari warahawe isoko ryo gukora iyi mipira yari yaratinze kuyizana,aho ayizaniye nabwo azana itajyanye n’amasezerano bagiranye bituma itorero risoza abatoza batabonye imipira yabo.
Bwana Karekezi yari yasezeranyije rwandatribune.com ko bari kubikurikirana ,ko bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2020 Abatoza bazaba babonye Imipira yabo .
Iyi mvugo y’umutahira w’intore yabaye ngiro kuko kuri ubu aba abatoza b’intore 150 batorejwe mu byanya bitatu aribyo Janja,Nemba na Rushashi twaganiriye, bishimiye kuba barabonye umwambaro ugaragaza ko batojwe.
Uwitwa BIMENYIMANA Aphrodice watorezaga mu cyanya cya Janja Yagize Ati “Ndashimira rwandatribune Yadukoreye ubuvugizi None tukaba twabonye imipira yacu twibazaga uko bizagenda none ,nk’uko Umutahira Yabivuze imipira myiza cyane yo mu ibara ry’umuhondo ubu twayakiriye mbese turishimye cyane.”
Aba batoza bashimira ubuyobozi bunyuranye bw’akarere ka Gakenke bwabafashije mu buvugizi,bavuga ko bubahirije imvugo ya Perezida w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul,umutoza w’ikirenga udahwema kuvuga ko intore itagomba kuba terera iyo ahubwo igomba gushaka ibisubizo.
MASENGESHO Pierre Celéstin