Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/3/2020 nibwo ku isi yose hasesekanye inkuru y’inshamungogo y’urupfu rw’umwe mu bahanzi bari bakunzwe na benshi mu njyana ya Pop ndetse na Country ariwe Kenny Rogers.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo uhagarariye umuryango we yatangaje iyo nkuru y’inshamugongo, aho yatangaje ko Kenny Rogers yamaze kwitaba Imana akaba yazize urupfu rusanzwe, ko atari Virus ya Corona yamwishe nkuko byagiye bihwihwisa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Ibi byatangajwe nyuma y’amasaha make yakurikiye urupfu rwe hari amakuru yatangiye kuvugwa ko yishwe na Coronavirus ariko abo mu muryango we bavuga ko yazize urupfu rusanzwe. Ngo si COVID -19 kuko yaguye iwe ari kumwe n’abo mu muryango n’inshuti ze.
Kenny Rogers yabaye umuhanzi w’icyamamare mu gihe cy’imyaka 20 ni ukuvuga guhera 1970 kugeza 1980, akaba yarakoraga indirimbo mu njyana izwi nka ‘Country’,.
Uyu muhanzi w’icyamamare mu muziki wamenyekanye mu njyana igenda gake izwi nka “Country Music” akaba yaravutse ku tariki ya 21/8/1938 avukira mu mujyi wa Houston muri Texas, yapfuye afite imyaka 81 apfiriye iwe mu rugo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umuhanzi wari umuhanga cyane ku buryo yahawe ibihembo bya Grammy Award inshuro eshatu. Rogers yabaye icyamamare cyane
Rogers yabanje gukora umuziki ku giti cye ariko nyuma aza kujya mu itsinda ry’ibyamamare muri muzika ryitwa “Country Music Hall”.
Kenneth Ray Rogers yakoraga indi mirimo irimo ubucuruzi, gukina filimi, akandika kandi akanaririmba indirimbo. Yari umwe mu bagize itsinda ry’ibirangirire muri muzika ryitwa Country Music Hall of Fame.
Zimwe mu ndirimbo za Kenny Rogers zakunzwe n’abatari bake ku isi ni “The Gambler,” “Lady,” “Coward of The Country” and “Christmas in America.”
Ndacyayisenga Jerome