Kuwa 25 Gicurasi 2020 nibwo Niyonzima Salomon yafatiwe mu rutoki rwa Francois Bipfakubaho agiye kwiba igitoki maze abazamu barwo bakamukubita bahagarikiwe na Shebuja nyuma aka video kaje gucicikana kererekana uburyo uyu Niyonzima Salomon ari gukubitwa n’abantu benshi bamwe bafashe amaguru abandi amaboko .
Kuri uyu wa Gatandatu ku gicamunsi nibwo hamenyekanye amakuru y’uko yaguye mu bitaro bya Gisenyi azize inkoni yakubiswe na Niyonzima Baptiste, Bitwayiki Bosco na Ntirenganya Claude na Nishimwe bahagarikiwe na Francois Bipfakubaho.
Police y’u Rwanda kuwa gatanu ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko yataye muri yombi Niyonzima Baptiste na Bitwayiki Bosco ivuga ko kandi igishakisha Francois Bipfakubaho, Nishimwe na Ntirenganya Claude.
Rwandatribine.com yifuje kuvugana n’umuvugizi w’ubugenzacyaha ntiyitaba telefone ye igendanwa kugera ubwo twandikaga iyi nkuru.
Aba bakubise Niyonzima salomon icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu baramutse babihamijwe n’urukiko bahanishwa n’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 28/08/2020 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 121 agace ka nyuma gateganya ko” iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu igihano kiba igifungo kitari minsi y’imyaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu ariko atarenze militoni zirindwi.
Minisiteri w’intebe aherutse gusohora amabwiriza agamije gukumira icyorezo cya Coronavirus hakaba hagaragaramo ko bibujijwe kwegerana cg kuva mu rugo abaturanyi b’uyu nyakwigendera baribaza ukuntu bazakora ikiriyo mu gihe banirinda covid-19 cyane ko bitemewe kuva mu ngo.
Habumugisha Vincent