Mu rwengo rwo kwirinda agakoko ka Corona gatera indwara ya Covid19,mu mujyi wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu abarenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo bafashwe bajyanwa muri sitade Umuganda.
Iki gikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru kuwa 29 Werurwe 2020,aho inzego z’umutekano zari mu mihanda inyuranye zigenzura abarimo gukora ingendo zitari ngombwa.
Abafashwe babanje kwibutswa uko agakoko ka Corona gatera indwara ya Covid19 kandura n’uko bakomeza kukirinda ,kuko kukirinda bijyana no kurinda abandi babana.Nyuma y’iki kiganiro abafashwe barekuwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP.John Bosco Kabera Yavuze ko gahunda ya ‘Guma mu rugo’ igikomeje kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza mashya.
Yagize ati ” Ejo Ni ‘Guma mu rugo‘, iyo tuvuganye n’abantu baratubwira bati kuguma mu rugo umuntu ararambwirwa, akumva ashaka kugenda(…)
nta kurambirwa, nta kugenda nta mpamvu, nta gushaka gutembera nta mpamvu, nta gushaka gusura abantu, siporo ni mu rugo, Ejo ni ‘Guma mu rugo’ kugeza amabwiriza ahindutse.”
Kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’agakoko ka Corona gatera indwara ya Covid19 ashyirwa mu bikorwa ni igikorwa cyahagurkiwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano mu gihugu hose.
Ministeri y’ubuzima mu Rwanda itangaza ko abanduye agakoko ka Corona bamaze kurenga 60.
HABUMUGISHA Faradji