Mu bikorwa byo kwiyamamaza byabaye kuwa 30 Maya muri komine Butaganzwa mu ntara ya Kayanza, Agathon Rwasa, umukandida ku mwanya wa perezida akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya CNL yihanangirije uwari we wese uzagerageza kwiba amatora.
Mu mbwirwaruhame yagejeje ku bari baje kumva imigabo n’imigambi ye yagize ati: « Dutegetswe gukora ibishoboka byose kugira ngo tariki 20 ibintu bizahinduke ku neza y’abarundi n’abarundikazi. Muzabagenzure. Baratwibye 2010, baradusubira. Ubu noneho , birahagije , ntibakwiye gusubiramo ibyo bakoze.»
Agathon Rwasa yasabye abarwanashyaka be kudaha agaciro ibivugwa n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u burundi byumwihariko polisi y’icyo gihugu ngo kuko ari indi ntwaro bubuye yo kubatera ubwoba.
Ati: « Ubu rero bamaze kumenya ko tuzabacunga neza neza. Bahinduye imvugo, bari gutera ubwoba CNL ngo imbunda zirasohoka, Nizisohoke mbirebe. Nk’uko umuvugizi w’igipolisi avuga ngo mvuga imvugo itera ubwoba ngo nshaka kurwana. Nta ntambara dushaka muri kino gihugu. Ntayo dushaka.Murekeraho, barabizi ko dufite amatwi,batangiye guhindura imvugo batangiye kandi gutangira gutera abantu ubwoba .”
Rwasa wasaga n’uwasizoye muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza imvugo ye yagaragaje ko adatewe ubwoba n’icyo aricyo cyose abafite ububasha mu butegetsi bw’u Burundi bashobora kumukoraho.
Ati: “Rero abibeshya ko barasa tuzabafatisha intoki. Reka mbabwire, abarundi turi miriyoni cumi n’ebyiri .Wowe n’ubwo waba ufite amapete angana gute, ntushobora gusumba miliyoni cumi nebyiri. Ayo masasu data warasa mugabo yagera aho agushirana.”
Agathon Rwasa avuze ibi nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru hatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza kwicara ku ntebe isumba izindi mu gihugu cy’u Burundi maze akangurira abayoboke be kwirwanaho igihe cyose bashotorwa n’imbonerakure .
Agathon Rwasa amaze imyaka 32 yifuza kuyobora igihugu cy’u Burundi
Agathon Rwasa yahunze igihugu kuva mu 1988 yerekeza Tanzaniya ahitwa Tabora/Kigwa mu nkambi y’Impunzi bari bahunze ubwicanyi bakorerwaga maze ahita yifatanya n’abandi bashinga ishyaka PARPEHUTU FNL.
Nyuma yo gushinga uyu mutwe wa Politike yaje guhita yinjira no gisirikare maze ahita anayobora ingabo z’uyu mutwe FNL zigamije kubohora u Burundi.
Nyuma y’imishyikirano yahuje Leta yariho iyobowe na Pierre Buyoya yaje gusinyana na CNDD-FDD n’indi mitwe bari bafatanyije irimo FRODEB bakemeranywa gushyiraho na Leta y’Inzibacyuho icyo gihe PARPEHUTU- FNL yo yanze kujya muri iyo mishyikirano.
Muri 2005, nibwo PARPEHUTU FNL yaje gutangira ibiganiro na Leta y’inzibacyuho yariho icyo gihe iyobowe na Dimicien Ndayizeye ariko ibiganiro ntacyo byatanze.
CNDD-FDD imaze kugera ku butegetsi nayo yatangiye ibiganiro na FNL mu ibanga bikorwa na Houssein Radjab wari President wa CNDD-FDD n’abandi basirikare batumwaga bamaze kugira ibyo bemeranywa nibwo muri 2006 ibiganiro byahise bitangira biyihuza na CNDD-FDD bibera Dar-Salam intumwa za Leta zari ziyobowe na Gen Evaliste Ndayishimiye bahanganye kuri ubu mu matora ndetse n’abandi barimo Nyamitwe.
Mu kwezi kwa 10/2006 Rwasa Agathon nibwo yageze Bujumbura agarutse mu gihugu amaze imyaka 20 ari inyeshyamba maze bashyirwa mu nzego za Leta bahabwa aba guverineri 2, Ambasaderi 1 n’abandi badiplomate 2.Aha, Rwasa yahise ajya kuyobora INSS.
Muri 2009 nibwo Agathon Rwasa yahinduye izina ry’ishyaka aryita FNL aho kuba PARPEHUTU-FNL risigara ryitwa FNL.
Agathon Rwasa ahabwa ibirangantego by’ishyaka rya FNL
Urugendo rwe muri Politike amaze kugaruka mu gihugu
Muri 2010 Agathon Rwasa yaje gufatanya n’ishyaka rya UPRONA ryari rihagarariwe na Charles Ndizeye, ariko nyuma y’amatora bemeranya ko batajya muri Leta kuko bavugagako bibwe amajwi ariko birangira Nditije we yinjiye mu Intekonshingamateka maze we yanga kuyijyamo aribwo.
NibwoLeta yashatse kongera ku mufata ashinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko arabacika arahunga, yongeye kugaragara mu gihugu nyuma y’imyaka 3 yihisha aho bamwe bavugaga ko yari hanze y’igihugu abandi bakavuga ko yari yihishe mu gihugu imbere, ahishwe n’abatutsi.
Muri 2015, Agathon Rwasa yaje kongera kugirana imikoranire na UPRONA ya Nditije yiswe Amizero y’Abarundi bitegura amatora ya 2015, habura iminsi mike ngo amatora abe bahise bikura mu matora ariko Komisiyo y’Amatora CENI itangaza ko babaye aba kabiri bityo biba impamvu ko bahabwa imyanya mu nteko ishingamategeko ariko UPRONA yanga kujyayo ishinja Leta ko yibye amatora yewe na Rwasa ubwe yavugaga ko adashobora kujya muri iyo Leta ariko yaje gutungurana ayijyamo ndetse anatorerwa kuba Vice President w’inteko umwanya ariho kugeza ubu.
Mu kwezi kwa 9/2018′ Agathon Rwasa yaje kwirukanwa mu FNL isigarana Jacque Bigirimana maze nawe ahita ashinga irindi naryo aryita FNL ( Front National de Libert-Amizero y’Abarundi) Ishyaka riharanira Ubwenegihugu bihuje impine na FNL (Force Nationale de Liberation), yari yirukanywemo.
Ibi byaje gutera impaka nyinshi ndetse rinimwa n’uburenganzira bwo gukora kuko Jacques Bigirimana yabaregaga ko ibirango bakoresha ko ari ibya FNL ayoboye, nibwo yahise ashinga iryitwa CNL(Congrès National Pour la Liberté) ryahise ryemererwa mu buryo bwihuse ndetse rikaba ryaranamwemeje nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa 05/2020.