Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali KIAC (Kigali International Arbitration Center) gitangaza ko kimaze gukemura ibibazo birenga 140 mu byo cyakiriye byose bifite agaciro ka miliyoni zigera ku 100 z’amadolari y’Amerika.
Umunyamabanga mukuru wa KIAC, Dr Masengo Fidèle, yavuze ko kuva iki kigo cyatangira gukorera mu Rwanda, kimaze gukemura ibibazo bitandukanye birimo iby’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bahakorera.
Muri ibi bibazo byakemuwe harimo iby’abanyarwanda bikorera baba bafitanye n’abandi banyarwanda, ibyo bafitanye n’ibigo bya leta byabahaye amasoko n’ibindi.
Dr Fideli Masengo kandi avuga ko iki kigo gikomeje gufasha Leta mu kugabanya umubare munini w’imanza zigana mu nkiko aho bafasha abafitanye ibibazo kumvikana biciye mu biganiro hagati y’abo batiriwe bagana mu nkiko.
Mu bibazo bakira bikeneye ubukemurampaka ibyiganjemo ni ibirebana n’ubucuruzi n’ubwunzi aho abacuruzi aribo benshi bitabira ubukemurampaka kandi bikagenda neza.
Muri iki kigo umukemurampaka akemura ikibazo afitiye ubumenyi kuko habamo abakemurampaka bo mu ngeri zose bitewe n’icyo umuntu yize ndetse n’ubwoko bw’impaka agiye gukemura.
Dr Fideli Masengo avuga ko iki kigo gifasha Leta kugabanya umubare munini w’imanza zigana mu nkiko aho bafasha abafitanye ibibazo kumvikana biciye mu biganiro hagati yabo, ibi bikaba bituma babwitabira cyane.
Yakomeje agira ati”Impamvu baza muri KIAC, icya mbere birihuta kuruta uko bimeze mu nkiko, icya kabiri bagira ibiganiro ubwabo ni ukuvuga ibiganiro birimo ibanga, abakemura izo mpaka bafite ubumenyi butandukanye n’ubw’abasanzwe kuko abacamanza ni abanyamategeko gusa, ariko muri uru rugaga rw’abakemurampaka dufitemo n’abenjeniyeri impaka zikemurwa bijyana n’umwihariko wa buri muntu n’impaka agiye guhura nazo by’umwihariko zisaba ubumenyi”.
Avuga ko impaka bamaze kwakira mu myaka irindwi , hafi ya zose zarakemutse usibye izo bakiriye mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Dr Masengoati “Ibibazo byose byakirwa byose biracyemuka. Kugeza ubu ibyo navuga ko bitarakemuka ni ibije vuba bikirimo kwigwa ho kuko hari ibitwara amezi abiri, atatu kugeza kuri atandatu. Bivuze ko niba hari impaka twakiriye mu mpera z’umwaka ushize n’izo twakiriye mu ntangiriro z’uyu, hari izitararangira ariko ubundi ntabwo bitinda”.
Imibare igaragaza ko mu myaka irindwi ishize KIAC imaze kwakira impaka zigera ku 140 ndetse n’ibibazo bicyeneye ubwunzi 30.
Mu mwaka wa 2019 bakiriye impaka 27 naho uyu mwaka wa 2020, bamaze kwakira impaka zigera kuri 20.
Ibibazo bakira, ibyinshi biba ari iby’Abanyarwanda, ibindi bigaturuka hanze y’u Rwanda nko muri Amerika, Kenya, Dubai, Ubutaliyani,Senegali, Pakistan, Afurikay’epfo, Uganda, Ubuhinde, Ubufaransa, Zambiya, Ubushinwa n’Ubudage. Aba bose bakaba bisunga KIAC bitewe n’ubunararibonye bwayo mu bukemurampaka.
Dr. Masengo akomeza avuga ko umuntu ugiye mu bucyemurampaka aba afite n’amahirwe yo guhitamo ururimi akoresha, ikindi kandi ngo ibintu byose bikorwa mu ibanga mu gihe mu nkiko zisanzwe imanza ziburanishwa mu ruhame rwa benshi.
Icyemezo gifashwe n’abakemurampaka kiba cyemewe mu rwego rw’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
Yanditswe na Norbert NYUZAHAYO