Kuri uyu wagatatu,Leta y’u Burundi yirukanye abakozi bane b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS,ishami rya Afurika bakoreraga muri icyo gihugu nyuma y’uko ngo batangaje ko ubuyobozi bw’iki gihugu butita ku ngamba zo kurwanya ikwirakwira rya Covid19.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi yasohoye inyandiko igaragaza ko abo bakozi bane birukanywe ubutazasubira gukandagira ku butaka bw’u Burundi.
Iyi nyandiko igenewe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS isham rya Afurika yagiraga iti:”Minisiteri y’ububanyi n’amahanga inejejwe no kubamenyesha ko Dr Walter Kazadi Mulombo,Dr Tarzy Daniel,Dr Ruhana Milindi Bisimwa na Dr Jean Pierre Mulunda badakenewe mu gihugu cy’u Burundi bityo bakaba bagomba kuba bavuye ku butaka bw’igihugu cy’u Burundi bitarenze tariki ya 15 Gicurasi 2020.”
Aba bakozi ba OMS birukanywe mu gihugu cy’u Burundi nyuma ya raporo bakoze zigaragaza uburangare ubuyobozi bw’iki gihugu bugira mu kurinda abaturage bacyo icyorezo cya Covid19.
Ubuyobozi bw’iki gihugu bwo bwakunze kumvikana bukerensa ubukana bw’iki cyorezo,buvuga ko bo Imana itakwemera ko kibibasira bitewe n’uko umwanya wabo munini bawuhariye kuyisenga.
Perezida Pierre Nkurunziza aherutse gutangariza abarundi ko ingamba yo kubuza abantu kwegerana hirindwa Covid19 ari ikinyoma,ko byose bigengwa n’Imana.
Iki gihugu kuri ubu kirimo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku ya 20 Gicurasi 2020,ibikorwa byo kwiyamamaza bikorwa mu mbaga,amasoko akarema nk’ibisanzwe.
Mu Burundi,Kugeza ubu harabarurwa abantu 15 banduye covid19,barindwi bamaze kuyikira,naho umuntu umwe niweumaze guhitanwa n’iki cyorezo.
UMUKOBWA Aisha