Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, rwanzuye ko dosiye ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN, ihuzwa n’iya Paul Rusesabagina ndetse na Nsengimana Herman.
Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2020. Urukiko rwavuze ko urubanza ruzakomeza tariki ya 24 Ugushyingo 2020.
Mu ibiranisha riheruka ku wa 10 Nzeri 2020, Ubushinjacyaha bwari bwifuje ko urubanza rwa Nsabimana ruhuzwa n’urwa Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya na we akaza gufatwa kuko ibyaha ‘Sankara’ aregwa bifitanye isano ku kigero kinini n’ibyo Nsengimana Herman aregwa.
Icyo gihe na Nsabimana Callixte yahawe ijambo avuga ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo guhuza dosiye ye n’iya Nsengimana Herman, agishyigikiye, asaba ko hakwihutishwa na dosiye ya Rusesabagina Paul yise ‘Sebuja’ kuko ari bwo hatangwa ubutabera bwuzuye.
Yasobanuye ko Rusesabagina Paul yari Perezida wa MRCD, bari bahuriyemo kandi ariyo yari ifite umutwe w’inyeshyamba za FLN zakoze ibyaha byo kwica abantu, kubashimuta no kubasahura.
Yagize ati “Uko ubushinjacyaha bwagerageje gusobanura hagati yanjye na Nsengimana Herman ndumva bifite ishingiro. Ubushinjacya buvuze ikintu bwise ’ubutabera bunoze’, hari amakuru ahari avuga ko ubushinjacyaha bufite dosiye y’uwari Databuja, nkaba numva muri urwo rwego kugira ngo habeho ubutabera bunoze, ubushinjacyaha bwakwihutisha iyo dosiye bufite y’uwari Databuja kuko zihujwe turi batatu nibwo hazaba habayeho ubutabera nyabwo. Njyewe niko mbyumva ku ruhande rwanjye, urubanza rubaye njyewe na Herman turi kumwe n’uwahoze ari Databuja Rusesabagina ubutabera bwaba bwuzuye.”
Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.
Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.
Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
Ntirandekura Dorcas