Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 07 Ukwakira 2020, Repubulika y’Uburundi ntiyitabiye inama y’Abakuru b’ibihugu yabareye i Goma ku buryo bw’ikoranabuhanga yatangijwe na Perezida wa Kongo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Perezidansi ya DRC, yemeje aya makuru , yerekana ko u Burundi bwemeje ko budahari kubera impungenge zo kubanza kubona itandukaniro ryabo n’abandi bitabiriye iyi nama nk’u Rwanda.
Kuva ku ya 04 kugeza ku ya 05 Ukwakira, itsinda rya diplomasi rya Kongo ryagumye i Bujumbura, riyobowe na Marie Ntumba Nzenza, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu rwego rwo kugirana inama naba Minisitiri w’ibihugu byombi ku mahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Ni yo mpamvu, iyi nama nto yabaye ku wa gatatu yahuje Congo, u Rwanda, Uganda na Angola, Byatangijwe na Perezida wa Kongo hagamijwe kuganira ku gushimangira umutekano wimipaka, iterambere n’umubano w’ububanyi n’amahanga.
Mwizerwa Ally iGoma