Mu ntangirizo z’umwaka wa 2019 mu kwezi kwa Mutarama, nibwo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yabonye president mushya ariwe Félix Tshisekedi. Ku itariki ya 22 Mutarama uyu mugabo w’imyaka 55 yarahiriye kuyobora iki gihugu ndetse atangira imirimo.
Kuva yarahirira kuyobora Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi yaranzwe n’ibikorwa byo guhangana n’inyeshyamba zayogoje igihugu cye by’umwihariko uburasirazuba bwa Congo.
Muri iyi mitwe twavugamo nk’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR.
FDLR ukaba ari umutwe ugizwe na zimwe mu ngabo zasize zikoze Jenoside mu Rwanda, umutwe wa FLN ndetse n’inyeshyamba za ADF zigizwe n’abanya-Uganda.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka kuri bimwe mu bikorwa Leta ya Congo iyobowe na Félix Tshisekedi yakoze, mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya Congo by’umwihariko ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, nibwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe Iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye, wari umuvugizi wayo bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda.
Aba bagabo ariko bafashwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 ariko baza koherezwa mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019.
Ifatwa ry’aba bagabo ryabaye nk’umusemburo wongerera ubukana ingabo za congo mu guhangana n’inyeshyamba zayogoje iki gihugu, ariko zinahacurira umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ku itariki 18 Nzeri umwaka wa 2019, ingabo za Congo zarashe umuyobozi mukuru wa FDLR Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wari wariswe Muhambabazima.
Uretse uyu mugabo General Sylvestre Mudacumura wishwe muri iki gitero, hanafashwe mpiri Col Serge uwari umunyamabanga wihariye wa Gen Mudacumura, akaba kandi yari umunyamabanga wa FDLR muri rusange, Maj Gaspard Chief Escort wa Mudacumura ,Col Soso Sixbert, n’ abandi 15.
Ku itariki 6 Ukwakira 2019, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zimaze kwica abantu 19 mu bagabye igitero mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, ryavugaga ko usibye 19 bishwe, inzego z’umutekano zanafashe mpiri abantu 5 mu bakoze buriya bwicanyi.
Aba bishwe bakaba baravaga mu mutwe wa RUD URUNANA. Bivugwa ko abarwanyi bagera kuri 45 aribo bari binjiye mu gihugu, uwari ubayoboye agahungira mu gihugu cya Uganda.
Nyuma y’iki gitero cyagabwe mu Kinigi mu karere ka Musanze, Ku itari ya 9 Ugushyingo, ingabo za FRDC zishe Gen Musabyimana Juvenal wayoboraga umutwe wa RUD Urunana n’abari bashinzwe kumurinda bajyanye na we.
Ku itariki ya 30 Ukuboza 2019 Gen. Jean Pierre Gaseni wari ukuriye ibikorwa bya gisirikare by’inyeshyamba za FLN yarashwe n’ingabo za FRDC ahasiga ubuzima.
Twabibutsa ko uyu mutwe wa FLN ari nawo ubarizwamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri muri gereza mu Rwanda magingo aya.
Ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Uyu mutwe wavugirwaga na Sankara akaba ari na we wigambye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka ndetse n’imitungo myinshi igasahurwa indi ikangizwa,akaza gusimburwa na Capt.Nsengimana Herman nawe hakaba hasize iminsi mike afashwe ahita yoherezwa mu Rwanda.
Ku itariki ya 3 Ukuboza 2019 Lt Col HabimanA J. Damascene alias Manudi Asifiwe umwe mu ngabo zikomeye inyeshyambza za FDLR zari zifite, yafashwe n’ingabo za FARDC i Goma, bamwe bavuga ko yari agiye kwivuza abandi bakavuga ko yari agiye mu bikorwa by’ubutasi.
Nk’uko kandi ikinyamakuru Rwandatribune.com cyabibagejejeho tariki ya 4 ukuboza 2019, ingabo za FARDC zishe Col.Muhawenimana Theogene uzwi ku izina rya Festus wayoboraga inyeshyamba za FLN yicanwe n’abarwanyi be basaga 80.
Maj.Ndjike-Kaiko Guillaume, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, yemeje urupfu rw’umurwanyi Col Gaspard Afurika warukuriye Batayo ya FDLR yitwa Kanani wishwe n’ingabo za FARDC Taliki ya 05/12 2019.
Ku itariki ya 06/12/2019 umunsi wakurikiyeho Colonel Akuzwe Fidele Artemond wari Umucungamutungo wa FLN, na we yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC.
Uretse inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda Zishwe hari n’abatari bake bagiye bafatwa mpiri, bamwe bashyikirizwa ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ku itariki ya 17/12/2019 abarwanyi ba FLN bagera kuri 300 bashyikirijwe u Rwanda banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere.
Gen Gatabazi Joseph uzwi nka Gatos Ave Marie wa FLN,aba Koloneri 3 ,aba Majoro 4,hamwe n’abarwanyi 300 ba FLN nibo bashikirijwe uRwanda na FARDC.
Uku gusubiza aba barwanyi mu gihugu cy’u Rwanda, byakorewe ku mupaka wa Rusizi ya mbere kikaba cyari igikorwa gihagarikiwe na Gen Dieudonne Muhima umuyobozi wa operasiyo Sokola 2 yo muri Kivu y’amajyepfo.
Nkuko byahamijwe kandi n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Capt Dieudonne Kasereka mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, umunyamakuru wacu yamubajije niba bamwe mu bayobozi ba FLN bagiye bafatwa harimo nka Jenerali Jeva,Col.Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Marie, Cpt.Nsengimana Herman n’abandi yagize ati: abarwanyi twohereje n’icyiciro cya mbere cyabamaze gufatwa,nkuko ibihugu by’akarere byishyize hamwe mu kurwanya inyeshyamba za FDLR, RUD na FLN, imihigo irakomeje n’abandi bazagenda boherezwa mu gihugu cyabo.
Yakomeje agira ati:twohereje abarwanyi 300, harimo aba Liyetona Koloneri 3, aba Majoro 3, bakuriwe na Gen.bgd Gatos Ave Marie, abo bose bafatiwe mu mirwano na FARDC kandi ntibizahagarara.
Abo barwanyi harimo abayobozi 41 ndetse n’abana 11, ingabo za Congo zabashyikirije ingabo z’u Rwanda RDF.
Umuyobozi w’ingabo wa Operasiyo Sokola 2, Gen Dieudonné Muhima yavuze ko n’ubwo bohereje abo mu Rwanda,igikorwa cyo guhiga abandi gikomeje.
Ati“Ni ibikorwa byatangiye tariki 26 Ukwakira 2019 aho twatangiye operasiyo mu gace ka Kitindiro,aho hari hacumbitse abo muri CNRD /FLN duhita tuwutatanya.
Kuri ubu muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro birakomeje kuKo umunsi ku wundi usanga inyeshyamba zikomeje guhashywa.
UBWANDITSI