Mu gihe u Rwanda ruri kwitegura ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire nyuma y’Amabarura yo muri 1978, 1991 na 2002,2012 n’iry’umwaka utaha rizamara iminsi 15(16-30 Kanama 2022). Abafite ubumuga butandukanye bategereranije na yombi ibizava mu ibarura rusange rya 5, Aho biteze ko iri barura rizasiga hamenyekanye imibare nyayo y’abafite ubumuga butandukanye n’ibyiciro by’ubumuga .
Ni kenshi abafite ubumuga butandukanye bagiye bavuga ko mu mbogamizi ikomeye bahura nayo ari kutamenya imibare nyayo y’abafite ubumuga butandukanye n’ibyiciro by’ubumuga kuko ngo byagiye bibagora kumenya bagenzi babo kugira ngo bakorerwe igenamigambi bazwi neza.
Mu Rwanda buri myaka icumi, hakorwa iri barura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire (Population and Housing Census, PHC); aho hakusanya amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi nko kumenya ngo igihugu gituwe n’abaturage bangahe, abagabo ni bangahe, abagore ni bangahe.
Habimana Jean ufite ubumuga bw’ingingo, utuye mu kagari ka Karenge, umurenge wa Karenge, avuga ko iri barura Rusange ku nshuro yaryo ya 5 rizafasha ubuyobozi gukorera abaturage gukorerwa igenamigambi bagendeye kubizarivamo, ati:” ntekereza ko bazagera muri buri rugo bakamenya ibibereho yabo, bakamenya abafite ubumuga butandukanye n’abafite intege make”.
Muhawenima Anastasie, utuye mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, Avuga ko Hari abafite ubumuga butandukanye batari barabaruwe mu ibarura rusange rya 4 ryo mu mwaka wa 2012, ati”: turizera neza ko iri barura rusange rya 5 rizafasha abafite ubumuga butandukanye gukorerwa igenamigambi bagendeye Ku mubare w’abo n’icyiciro cy’ubumuga bafite , bagafashwa kwiteza imbere na Leta , imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’amashyirahamwe abagenga muri buri kiciro cy’ubumuga”.
Nikodeme HAKIZIMANA ukuriye umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu OIPPA (Organization for integration and promotion of people with Albinism) ni umuryango utari uwa leta uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bw’uruhu, washinzwe mu mwaka wa 2013 ukaba ugizwe n’abanyamuryango 227
Hakizimana Avuga ko Kugeza ubu mu Rwanda hari umubare munini w’abafite bw’uruhu bataramenyekana, kuko ngo hari abandi benshi batarabarurwa, gusa ngo mu ibarura ry’abaturage riteganywa muri 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kizagaragaza imibare ya nyayo y’abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye.
Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi. Abayobozi ku nzego zose bakeneye kumenya umubare w’abaturage bayobora kugirango bashobore gutegura igenamigambi rihamye, bazi neza abo bateganyiriza uko bangana, ibyiciro by’imyaka y’amavuko barimo, uko batuye n’uko biyongera.
Kugirango haboneke imibare nyayo, buri muntu wese utuye mu rugo agomba kwibaruza, nta n’umwe ukwiye kwibagirana cyangwa ngo abarurwe kabiri.
IBARURA RUSANGE rikorwa gute?
Bene ingo basabwa kwibuka (bishobotse bakaba banabyandika ahantu) abazaba baraye mu ngo zabo muri iryo joro n’abazaba bataharaye ariko basanzwe baba mu rugo hamwe n’abashyitsi bagendereye urugo bakaharara muri iryo joro.
Ibibazo byose abakarani b’ibarura bazabaza ku munsi uwo ari wose muri iyi minsi 15 igenewe ibarura bizaba bireba iryo joro.Nimero zizandikwa ku mazu zizafasha umukarani w’Ibarura kumenya ingo amaze kubarura n’izo asigaje. Zizamufasha cyane cyane kutagira urugo asimbuka cyangwa ngo arubarure kabiri. Ba Nyir’ingo bagomba kwirinda gusiba izo nimero igihe cyose ibarura rizaba ritararangira mu Gihugu kabone n’ubwo ingo zabo zaba zabaruwe.
Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ntirihagarika imirimo isanzwe ikorerwa mu Gihugu. Ba Nyir’ingo cyangwa ababahagarariye basabwe guhana gahunda n’abakarani b’Ibarura y’igihe ingo zabo zizabarurirwa bityo bakikomereza imirimo yabo.
Abaturarwanda bakwiye kumenya ko igikorwa cy’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ntaho gihuriye n’igenzura ry’imisoro, iyandikwa ry’ubutaka cyangwa ubundi buryo bw’iperereza n’ibindi.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika no 02/01 ryo ku wa 07/02/2011.
Nkundiye Eric Bertand