Ubwoko bushya bwa Covid bwatumye hahagarikwa ingendo zimwe na zimwe zijya mu gihugu cy’ Ubwongerereza
Ubwongereza uyu munsi burahagarika ingendo ziva mu bihugu bimwe byo mu majyepfo ya Africa kubera ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse muri Botswana.
Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza Sajid Javid yavuze ko guhera saa sita zo kuwa gatanu ibyo bihugu byongerwa ku rutonde rutukura n’indege zivayo zigahagarikwa, Inzobere imwe muri science mu Bwongereza yavuze ko ubu bwoko bise B.1.1.529 ari bwo “bubi cyane twigeze tubona kugeza ubu”, kandi hari ubwoba ko ubwirinzi bw’umubiri butabukoraho.
Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 59 banduye ubu bwoko muri Africa y’Epfo, Hong Kong na Botswana,Tonga: Habonetse umuntu wa mbere wanduye coronavirus, Igihugu cyafashe ingamba zikomeye cyane ku batarakingiwe
Burundi, Rwanda na DR Congo yavanywe ku rutonde rutukura rwa UK, Indege zose zivuye muri Africa y’epfo, Namibia, Zimbabwe, Botswana, Lesotho na Eswatini ziraba zibujijwe kuva saa sita z’amanywa.
Javid avuga ko abahanga muri science “batewe impungenge nyinshi” n’ubu bwoko bwa coronavirus, ariko hari byinshi bitaramenyekana kuri bwo, Yavuze ko ubu bwoko bufite ubushobozi bunini bwo kwihinduranya, “nk’inshuro ebyiri umubare wo kwihinduranya twabonye ku bwoko bwa Delta”.
Yongeraho ati: “Ibyo bivuze ko ishobora kuba ikwirakwira vuba kurushaho kandi inkingo dufite ubu zikaba zishobora kuba zitayikoraho.”
Uyu mutegetsi avuga ko ingamba zo guhagarika ingendo ziva muri ibyo bihugu zigamije “kwirinda uko bashoboye”, Guhera saa sita z’amanywa abaturage batari Abongereza bageze muri biriya bihugu bitandatu mu minsi 10 ishize nabo ntibemererwa kwinjira mu Bwongereza.
Abahageze bavuye muri ibyo bihugu mu minsi 10 ishize nabo bari gusabwa gupimwa Covid bushya.
Uwineza Adeline