Repubulika ya Deomokarasi ya Congo yemeje ko Etat de siège igomba gusubukura ibikorwa byayo mu ntara zimwe na zimwe z’iki gihugu.
Ni ibintu byemejwe mu nama yahuje Abadepite bo mu ntara ya Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru. Ubwo bakoraga Ikiganiro kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023, n’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, biga ku ku kibazo cya “Etat de Siège,” impamvu itagikora muri izo ntara zombi.
Amakuru dukesha abashinzwe Itumanaho muri Perezidence ya perezida Félix Tshisekedi, avuga ko habaye Ikiganiro cyafashe umwanya munini hagati y’Abadepite zombi baganira na Perezida Félix Tshisekedi ku kibazo cya “Etat de Siège.”
Icyo kiganiro cyarangiye byemejwe ko Etat de siège ikwiye gukomeza gukora muri izo ntara. Byemejwe ko izasukura kuwa 20.06.2023. Ibi bikaba byemejwe kandi byashyizweho umukono na Minisitiri W’Intebe wa DRC Sama Lukonde.
Etat de Siège yagiyeho bwa mbere imaze kwemezwa na Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, kuwa 04 Gicurasi 2022. Ariko itangira Imirimo yayo kuwa 6 Gicurasi 2022.
Ibi bibaye mu gihe inkuru zikomeje gucicikana Ku mbuga nkoranya mbaga (Social Media), za Congo ko muri iki gitondo saa 04:06 ‘, Abanye -Congo babarirwa mu magana bahunze uturere twa Masisi, maze intambara yo ikomeza yerekeza i Sake.
Umujyi wa sake uherereye mu birometre 27Km ujya mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru werekeza mu mujyi wa Goma.
Ibi bibaye mu gihe umuvugizi w’igisirikare wa M23, Major Willy Ngoma, we yanditse akoresheje Twitter avuga ko umutwe wa M23 wo ko ukomeje inshingano zabo zo kurinda ibirindiro byayo no kurinda abaturage ibitero by’ingabo nshya za Perezida Tshisekedi zitwa Wazalendo