Mu gihe ishyamba rya Nyungwe rimaze iminsi 3 rishya, ubuyobozi bw’AKarere ka Rusizi bwatangaje ko hifashishijwe indege kugirango iyo nkongi ibashe kuzimywa.
Ndamyimana Daniel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, yatangaje ko ishyamba rya Nyungwe ryazimye ariko hifashishijwe indege.
Igikorwa cyo kuzimya umuriro wari wadutse muri Nyungwe, cyagizwemo uruhare n’abaturage, n’inzego z’umutekano.
Uyu muriro wakwirakwiye ishyamba ahanini bitewe n’ibyatsi n’ibiti byumye biri muri Nyungwe nk’uko ubuyobozi bubitangaza
Gitifu w’Umurenge wa Bweyeye Ndamyimana yavuze ko ku wa 23 Kanama 2023, harimo hakoreshwa abaturage bagera bagera 360 barimo gufashwa n’indege yamenagamo amazi kugira ngo umuriro uzime.
Yakomeje agira ati “Indege yaradufashije cyane kuko yagiye imena amazi aho abaturage badashobora kugera, cyane cyane ku biti binini byari byafashwe n’umuriro byagurumanaga, nyuma bikaza kugwa bigakongoka bigafatisha n’ahataragera umuriro.”
Dr Kibiriga Anicet Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko kuva ku wa 23 Kanama 2023, hakekwaga hegitare 15 zimaze gukongoka, nubwo harimo gukoreshwa imbaraga kugirango zishoboka ngo umuriro uhagarare burundu.
Uyu muyobozi yavuze ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’abantu bagiye guhakura, kuko muri Pariki hasanzwe habamo imizinga y’inzuki kandi hari abantu bajyamo bakurikiye ubuki.
Jessica Umutesi