Muri Kinshasa intambara y’amatora nayo ntiyoroshye mu gihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu imbunda ziri kubica biagacika, ndetse benshi bakaba bakomeje kuvuga ko intambara yamaze gufata indi ntera.
Ibi biri kuba mu gihe iki gihugu kiri gutegura amatora agomba kuba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, amatora yavugishije benshi ndetse bamwe bagatangira gushinja Perezida Tshisekedi gushaka kuyaburizamo yifashishije intambara yashoje ku nyeshyamaba za M23 zibarizwa mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Aya matora yabonetsemo guhangana gukomeye kuko kugeza ubu abatanze Kandidatire bamaze kurenga 1o bityo abakunzi babo ubwabo nabo bakaba birirwa baterana amagambo kuburyo ushobora kubona nabo bafatanye no mu mashati.
Iki gihugu kiri gutegura amatora mu gihe ibiro byinshi by’amatora mu burasirazuba bwa Congo byatwitswe n’abantu batabashije kumenyekana.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu bavuga ko Perezida Tshisekedi yaba ari gushaka uburyo bwose yasubika amatora nyamara bikaba byaramunaniye.
Iby’intambara iri mu burasirazuba bikomeje kuvugisha benshi mu bakurikiranira hafi Politiki y’iki gihugu, ibintu banahera ho bavuga ko bishobora kubyara indi ntambara yiyongera ku ntambara iri kubera mu burasirazuba.
Umuhoza yves
Rwanda Tribune